Abahanzi bagize ibihe byiza mu muziki wabo, Massamba Intore na Alpha Rwigirangira bagiye gutaramira Abanyarwanda n’abandi babarizwa muri Canada, mu gikorwa cyiswe “Hope Day” cyateguwe mu rwego rwo kwishimira urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda.
Iki gikorwa ni ngaruka
mwaka gitegurwa hagamijwe kwizihiza ubudaheranwa bw’abarokotse Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994. Gitegurwa hangamijwe abakomeje gushyigikira
umuryango ‘Memory Keepers Association’ yo muri Edmonton, ku bw’uruhare rwayo mu
guhindura ubuzima bw’abarokotse Jenoside.
Abateguye iki gikorwa,
basobanura ko bizaba ari umwanya mwiza wo kongera kuganira no kurebera hamwe
ibikibangamiye iterambere ry’abarokotse, mu rugendo rwo kubafasha gukomeza
kwiyubaha, haharanirwa iterambere ry’ejo hazaza.
Iki gikorwa cyateguwe
n'umuryango Memory Keepers Association ifatanyije na Prime Luminisce Rwanda,
kizaba mu cyumweru gitaha, ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024
Massamba niwe mushyitsi Mukuru muri iki gitaramo, ni mu gihe Alpha Rwirangira ari umusangwa kuko asanzwe abarizwa muri kiriya gihugu. Si ubwa mbere bombi bagiye guhurira ku rubyiniro, nyuma y'imyaka irenga 15 buri umwe ari mu muziki. Bagiye bahurira mu bitaramo birimo ibya Rwanda Day.
Muri iki gikorwa kandi,
abazacyitabira bazasusurutswa na Dj Smith. Abagiteguye baragaje ko uriya munsi
uzarangwa n'ibikorwa bizatangira kuva saa tatu za mu gitondo bibera ahitwa
Rundle Park, ni mu gihe igitaramo cy'aba bahanzi kizaba guhera saa kumi
n'ebyiri z'umugoroba ahitwa Canadian Druze Center.
Kwinjira byashyizwe ku
madorali 50 ku bantu bari hejuru y'imyaka 18, n'amadorali 20 ku bantu bari
hejuru y'imyaka 13.
Ni cyo gitaramo cya mbere Massamba Intore agiye gukorera hanze y'u Rwanda, nyuma y'uko akoreye muri BK Arena igitaramo yizihirijemo imyaka 40 ishize ari mu muziki, n'imyaka 30 y'urugendo rw'iterambere rw'u Rwanda.
Cyabaye ku wa 31 Kanama
2024, kandi yari ashyigikiwe n'abahanzi barimo Ruti Joel, Teta Diana, Jules
Sentore, Nziza Francis n'abandi banyuranye.
Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda, Massamba yagaragaje ko yakozwe ku mutima n'uburyo abantu
bamushyigikiye muri iki gitaramo, kandi yagikoze yiteguye kujya muri Canada.
Massamba Intore
yagaragaje ko yiteguye gutaramira Abanyarwanda muri iki gikorwa
Mbere yo gutaramira
abakunzi be mu bitaramo byo guhimbaza Imana, Rwirangira ategerejwe mu Mujyi wa
Edmonton, ku wa 14 Nzeri 2024
Iki gikorwa cyateguwe hagamijwe kwishimira urugendo rw’iterambere rw’u Rwanda nyuma y’imyaka 30
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TSINDA' YA MASSAMBA INTORE
">KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'I' M FREE' YA ALPHA RWIRANGIRA
">
TANGA IGITECYEREZO