Abantu b’ibyamamare mu Rwanda ni bamwe mu bitabiriye ku bwinshi igikorwa cyo gutora Perezida wa Repubulila y’u Rwanda. Aya matora ari kuba uyu munsi ku banyarwanda baba mu Rwanda mu gihe ababa hanze y’u Rwanda batoye ejo.
Mu gitondo cy’uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama 2017 ni bwo abaturage hirya no hino mu Rwanda bazindukiye ku biro by’itora mu rwego rwo kwihitiramo uwo bifuza ko aba Perezida w’u Rwanda. Abantu b’ibyamamare na bo bitabiriye iki gikorwa, bagaragaza ibyishimo bikomeye batewe no gutora Perezida w’igihugu cyabo.
Muri iyi nkuru y’uko ibyamamare byitabiriye amatora, mu bo twibandaho ni abahanzi, abanyamakuru, abakinnyi ba filime, ba Nyampinga n’abandi banyuranye bazwi cyane hano mu Rwanda. Abantu b'ibyamamare batoye Perezida w'u Rwanda bari bafite akanyamuneza nyuma yo gutora by'umwihariko abari batoye ku nshuro yabo yambere, bo ibyishimo byari byabasaze kuko bavuga ko ntako bisa kwihitiramo uwo bifuza ko ayobora u Rwanda.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabijeje ko bari burare bamenye 70 % y’ibyavuye mu matora, aya makuru akaba ari butangazwe ahagana saa yine z'ijoro.
Twabibutsa ko abakandida bari guhatanira uyu mwanya wa Perezida w'u Rwanda ari: Dr Frank Habineza watanzwe na Democratic Green Party ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Mpayimana Philippe umukandida wigenga na Kagame Paul watanzwe na FPR Inkotanyi.
MU MAFOTO REBA UKO ABA BANTU B'IBYAMAMARE BATOYE
Intore Masamba na we yatoye ndetse yahishura ko yatoye Paul Kagame
King James ni umwe mu banyarwanda batoye Perezida
Charlotte Rulinda uzwi nka Charly mu itsinda Charly & Nina na we yitoreye Perezida w'u Rwanda
Fatuma Muhoza uzwi cyane nka Nina (Charly & Nina) na we yitoreye Perezida w'u Rwanda
Ange Kagame na we yitoreye Perezida w'u Rwanda
Umuhanzikazi Gaby Kamanzi ni umwe mu banyarwanda bitoreye Perezida w'u Rwanda
Bruce Melody yatoye Perezida w'u Rwanda
Jules Sentore ibyishimo byari byose nyuma yo gutora
Umunyamakuru Rutamu Elie Joe ni umwe mu batoye mu gitondo cya kare
Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko muri filime y'uruhererekane yitwa Seburikoko na we yatoye
Queen Cha na we yitoreye Perezida w'u Rwanda
Ben Kayiranga n'umugore we ubwo bari bitabiriye amatora
Young Grace ubwo yari amaze gutora Perezida
Nshuti Innocent rutahizamu wa APR FC n'Amavubi na we yatoye
Kalisa Ernest uzwi nka Rulinda muri Seburikoko yatoye kare
Yvan Buravan na we yatoye
Miss Hirwa Honorine (Miss Igisabo) ibyishimo ni byose nyuma yo gutora
Platini wo mu itsinda rya Dream Boyz ryegukanye PGGSS y'uyu mwaka
Patient Bizimana uririmba indirimbo za Gospel nyuma y'amatora yasangije abantu icyanditswe kiri muri Bibiliya mu gitabo cy'Abaroma 13: 1 havuga ngo 'Umuntu wese agandukire abatware bamutwara, kuko ari nta butware butava ku Mana, n’abatware bariho bashyizweho n’Imana.'
Miss Sandra Teta ubwo yari avuye gutora Perezida
Tuyisenge Jacques ukinira Amavubi yatoreye muri Kenya kuri uyu wa Kane tariki 3 Kanama 2017
Esther Mbabazi uzwi nk'umunyarwandakazi wa mbere watwaye indege yatoreye mu gihugu cya Ghana kuri uyu wa Kane tariki 3 Kanama 2017
Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly nyuma yo gutora yagize ati "Nta ntambara yadutera ubwoba"
Umuhanzikazi Diana Kamugisha uririmba indirimbo za Gospel na we yatoye
Senderi International Hit yatoreye i Gikondo kuri CBE (SFB)
Umuhanzi Pastor Gaby hano yari mu gikorwa cyo gutora Perezida
Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yatoye uyu munsi kuwa Gatanu mu gitondo cya kare
Miss Iradukunda Elsa yishimiye gutora Perezida ku nshuro ye ya mbere
Umuhanzi Christopher na we yitoreye Perezida wa Repubulika
Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane yatoreye muri Canada kuri uyu wa Kane
Producer Cedru uba muri Amerika na we yatoye kuri uyu wa Kane
Tom Close yajyanye n'umuryango we mu gikorwa cyo gutora Perezida
Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonge muri Seburikoko yitoreye Perezida w'u Rwanda
Chris Mwungura (iburyo) uzwi muri filime za Gikristo na we yatoye
TMC wo muri Dream Boyz na we yatoye
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy umwe mu bakinnyi bakina hanze (Kenya) batoye kuwa Kane tariki 3 Kanama 2017
Umuraperikazi The Pink ukora umuziki wa Gospel na we yamaze gutora
Miss Muhoza Sharifah igisonga cya 4 muri Miss Rwanda 2016 na we yatoye
Umuhanzi Thacien Titus yatoreye mu karere ka Huye
Tizzo wo mu itsinda rya Active na we yatoye
Umuhanzi Peace na we yatoye
Miss Kwizera Peace na we yatoye
Umuririmbyi wa Gospel Aline Gahongayire na we yatoye
Mani Maritin na we yamaze gutora kare cyane
Kavutse Olivier uyobora itsinda Beauty For Ashes yatoye mu ba mbere
Producer Pastor P hamwe na Kavutse Olivier nyuma yo gutora Perezida
Ngabo Leo uzwi cyane nka Kadogo muri Seburikoko ni umwe mu batoye Perezida
Bashabe Catherine (Kate) wabaye Miss MTN Rwanda muri 2010 na we yatoye
Umunyamakuru Sandrine Isheja yitoreye Perezida w'u Rwanda
Patrick Nyamitari yamaze gutora ati "Twahisemo neza"
Umuhanzikazi Phanny Wibabara nyuma yo gutora yagize ati 'Ndashaka kubona Ndi umunyarwanda, He For She n'amajyambere'
Umuhanzi Social Mula nawe yatoye
Umuhanzikazi Phionah Mbabazi na we yatoye,.. ibyishimo byari byose nyuma yo gutora
Kantore Sandra ukinira APR WBBC na we yatoye
Umuraperikazi Sandra Miraji na we yitabiriye amatora ya Perezida
Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Ziggy55 na we yatoye
Kirenga Saphine ukina filime na we yitoreye Perezida w'u Rwanda
Uwineza Nicole uzwi cyane nka Mama Beni muri City Maid na we yatoye
Umunyamakuru Tidjara Kabendera (RBA) na we yatoye
Danny Vumbi na we yatoye umukuru w'igihugu
Iradukunda Jean Bertrand rutahizamu wa Police FC na we yatoye
Mubumbyi Bernabe rutahizamu wa AS Kigali n'Amavubi
Cynthia Rupari umurika imideri na we yitoreye Perezida w'u Rwanda
MU KANYA WONGERE USOME IYI NKURU TURAKUGEZAHO N'UKO ABANDI BATOYE
TANGA IGITECYEREZO