Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2017, Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2017, Iradukunda Elsa yatangije irushanwa ryo koga mu rwego rwo gushishikariza abana b'abakobwa gukora siporo by'umwihariko iyo koga.
Igikorwa cyo gutangiza iri rushanwa ryo koga cyabereye kuri “Cercle Sportif” aho Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa yari yaherekejwe na bamwe mu bakobwa bari kumwe mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 ndetse hari n’abayobozi batandukanye.
Mu gutangiza iri rushanwa, Miss Rwanda Iradukunda Elsa w'imyaka 19 y'amavuko na we yambaye ‘Bikini’ (imyenda yo kogana) ajya mu mazi yerekana ubuhanga afite mu koga dore ko koga yabitangiye cyera afite imyaka 9 y'amavuko ndetse akaba yaragiye yitabira amarushanwa yo koga akegukana umwanya wa mbere cyangwa uwa kabiri. Miss Iradukunda avuga ko ashoboa koga ahareshya na metero 100 na 200.
Miss Iradukunda yerekanye ko azobereye umukino wo koga
Miss Iradukunda Elsa watangije iri rushanwa ryo koga, avuga ko rizajya riba buri mwaka rikitabirwa n’abafite imyaka hagati ya 8-25. Miss Elsa akunda cyane uyu mukino wo koga kuko ngo iyo umuntu arimo kuwukora, ingingo zose ziba zirimo gukora. Mu minsi ubwo Miss Iradukunda Elsa yaganiraga n'itangazamakuru kuri uyu mukino wo koga yagize ati:
Ni umukino abakobwa benshi badashyiramo imbaraga, kandi nkumva ko ari umukino nashishikariza abandi kuwukora.Urafasha, uravura bimwe na bimwe nk’umugongo. Uranaruhura. Iyo umuntu afite stress (umunaniro) akoga araruhuka.
Abana bahize abandi mu koga yambitswe imidari
Umuyobozi wa ‘Cercle Sportif’ wari witabiriye iki gikorwa cyo gutangiza iri rushanwa ryo koga, mu ijambo rye yashimiye Miss Rwanda Elsa Iradukunda ku gikorwa cyiza yatekereje cyo guteza imbere siporo yo koga amwizeza ko azakomeza kumufasha. Uwaje ahagarariye umuyobozi wa Olepike mu Rwanda na we yashimiye cyane Miss Rwanda Iradukunda ku gikorwa cyiza yatangije.
Umuyobozi wavuye muri Minisiteri y’Umuco na Siporo nawe yashimiye Miss Rwanda Elsa anashimira iki kigo cya 'Cercle Sportif' mu guteza imbere imikino, yongera ashimira ababyeyi baba bohereje abana muri siporo. Yunzemo ko bafite intego yo kubaka indi pisine izajya ikorerwamo amarushanwa yo koga kugira ngo barusheho guteze imbere umukino wo koga.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MU GUTANGIZA IRUSHANWA RYO KOGA
Abana bitabiriye ku bwinshi iri rushanwa
Miss Iradukunda mbere yo kujya mu mazi
Aba bana nabo berekanye ko koga ari ibintu byabo si nka bamwe bogera gusa mu ibasi
Miss Elsa yakuyemo imyenda yaje yambaye, ahita yambara imyenda yo kogana,.... hano yiteguye kujya mu mazi
Agiye gusimbuka,.. rimwe, kabiri, gatatu,... twagiye
Ibi si ko abantu bose babishobora, keretse umuhanga mu koga
Miss Elsa mu mazi
Batangajwe no kubona Miss Elsa ari umuhanga mu koga,.. bari kumufotora
Miss Iradukunda ageza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa
Abana bitwaye neza muri iri rushanwa bambitswe imidari
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO