RFL
Kigali

Miss Erica, Asinah, Umutare Gaby na Njuga Band ni bo bafashije Sat B mu kumurika Album-Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/12/2016 12:18
0


Umuhanzi Sat B yageze mu Rwanda mu 2015 ahunze umutekano muke wari mu gihugu cye cy’u Burundi. Nyuma y’umwaka ari mu Rwanda nk’impunzi yujuje album ‘Ukuri’ iriho indirimbo ze cumi n’imwe ndetse n’izindi ebyiri yise inyongezo. Kuri ubu akaba yamaze kuyimurika mu gitaramo yahuriyemo na Miss Erica, Asinah, Umutare Gaby na Njuga Band.



Sat-B wamenyekanye mu ndirimbo “Satura Amabafule” yakunzwe cyane mu Burundi inacurangwa no kuri Televiziyo mpuzamahanga, nyuma yo kumurikira abatuye i Kigali album ye mu gitaramo yakoreye mu kabyiniro ka Sun city i Nyamirambo kuri iki cyumweru tariki 19 Ukuboza 2016, arateganya gukorera ikindi gitaramo cyo kumurika album ye yise “Iwacu” ku ivuko i Burundi tariki 31 Ukuboza 2016 ku mucanga w’ahitwa Lacosta Beach, kikazaba nyuma y'iki yakoreye mu mujyi wa Kigali. Ni ku nshuro ya kabiri uyu muhanzi amuritse album nyuma y’iyo yitiriye indirimbo “Inkuru y’Ukuri” yamumenyekanishije muri 2010 agitangira umuziki.

Muri iki gitaramo abahanzi banyuranye bagerageje gukora cyane ngo bashimishe abakunzi babo, aha umuhanzikazi Asinah yageze ku rubyiniro yambaye agakanzu  kagufi gusa ntikigeze kamubuza kwibyinira nkaho yari yikwije abyina azunguza ikibuno ndetse abyina akagera hasi. Usibye uyu mukobwa washimishije abantu bari muri aka kabyiniro kandi iki gitaramo cyagaragayemo impano ku mukobwa utamenyerewe i Kigali Miss Erica wigaragaje nk’umurundikazi ufite impano itariyo kurenza ingohi.

Iki gitaramo Sat B yumvishagamo abanyarwanda indirimbo ziri kuri album ye giteganyijwe yagikoze afatanyije n’abahanzi nka Asinah, Umutare Gaby, Miss Erica na Njuga Band bafitanye indirimbo na Sat B, kwinjira muri iki gitaramo bikaba byari amafaranga ibihumbi bibiri y’amanyarwanda(2000frw).

REBA AMAFOTO Y'IKI GITARAMO:

njugaNjuga na bagenzi be bo muri Njuga BandMiss EricaMiss EricaMiss Erica impano nshya muri muzika yigaragarije muri iki gitaramoasinahasinahasinahAsinah imbere y'abakunzi ba muzikaumutare gabyumutareUbuhanga mu miririmbire ye Umutare Gaby yongeye kwigaragazasat bsat bsat bSAT B yumvisha abari aho nyinshi mu ndirimbo ze ziri kuri iyi album

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND