Kigali

Lil G ufatwa nk’umwana mu myaka yashyize hanze indirimbo ihanura abashakanye- Video

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/07/2016 10:54
1


Umuhanzi Lil G benshi bafata nk’umwana mu myaka bitewe n’uburyo yatangiye muzika akanamamara akiri muto bityo abantu ntibiyumvishe ko yakuze, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise “Cyore”, ihanura abashakanye. Amashusho yayo akaba yarafashwe akanatunganywa na Fayzo.



lil g

Lil G umuhanzi ufatwa nkumwana mu myaka wamaze guhanura bashakanye

Uyu muhanzi wamaze gushyira hanze iyi ndirimbo yumvikanamo impanuro ku bashakanye yadutangarije ko nk’umuhanzi ugezweho atagomba guhora aririmba byo kuririmba, ahubwo ko agomba no gukora indirimbo zifitiye abantu akamaro ziniganjemo ubutumwa bwubaka umuryango nyarwanda.

Iyi ntego uyu muhanzi yihaye yo gufasha abantu abinyujije mubihangano bye  yadutangarije ko arinayo yatumye akora iyi ndirimbo yo gufasha imiryango inyuranyekubana neza. Ati”Nibyo koko iyi ndirimbo Cyore nayikoze mu rwego rwo gutambutsa ubutumwa mu bashakanye.”

Abajijwe ubutumwa yashakaga gutambutsa Lil G yagize ati”Numvaga nagira inama abashakanye ko baba batagomba kuyoborwa n'irari ry'ibintu, ahubwo bakibuka ko nkuko baba baremeranije kubana mu bibi n'ibyiza, urukundo ruba rugomba gukomeza kubaranga.”

Uyu muhanzi yahise anabwira umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ariyo yitiriye Album ye nshya ya gatatu. Mu magambo ye Lil G yagize ati”Iyi rero ni nayo ndirimbo yanjye yitiriwe album yanjye ya gatatu nzashyira hanze uyu mwaka mu kwezi k’Ukuboza, nkaba mfite n'indi mishinga harimo no kwita kuri Studio yanjye igakomeza kujya mbere.”

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "CYORE" YA LIL G

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Remy8 years ago
    Ni umwana ate se kandi ari umubyeyi?! Uwo yarasobanukiwe ahubwo yubake neza.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND