Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi, Miss Rwanda 2012 Mutesi Aurore Kayibanda yifatanyije n'umukunzi we Mbabazi Egide mu kwibuka Papa wa Mbabazi Egide wazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Akoresheje urubuga rwa Instagram, Miss Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2012, yihanganishije umukunzi we Mbabazi Egide uri kwibuka papa we wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Miss Mutesi Aurore yagize ati:"Egide, mukunzi wanjye, uri mu bitekerezo byanjye no mu masengesho yanjye mu gihe turi kwibuka umubyeyi wawe. Akomeze kuruhukira mu mahoro."
Mbabazi Egide akoresheje Instagram, yavuze ko hashize imyaka 24 yibuka umubyeyi we (wazize Jenoside yakorewe abatutsi). Yatangaje ko azaharanira kugera ku nzozi umubyeyi we yari afite. Miss Aurore Kayibanda yahise abwira umukunzi we Egide ko azamuba iruhande akamufasha kugera ku nzozi umubyeyi wa Egide yari afite.
Miss Rwanda 2012 Mutesi Aurore ubwo yihanganishaga umukunzi we
Miss Aurore hamwe n'umukunzi we Mbabazi Egide
TANGA IGITECYEREZO