RFL
Kigali

Mama Africa ku nshuro ye ya mbere yerekanye impano afite mugukora imideli -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/05/2016 10:14
1


Mu mugoroba wo kuri iki cyumweru nibwo Nirere Nana bita Mama Africa yashyize ku mugaragaro igikorwa amaze iminsi ategura cyo kumurika imideli, igikorwa cyabereye mu nyubako ya Top Tower ku Kacyiru aho kwinjira byari ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda.Igitaramo cyasize cyerekanye impano nshya y’uyu mukobwa



Ku isaa mbiri n’iminota 51 z’umugoroba (20:51’) nibwo agace ka mbere ko kumurika imideli katangiye ,dore ko iyi mideli yari yiganjemo uburyo bw’imyenda idoze mu buryo bunoze haba ku bahungu ndetse n’abakobwa.Inkumi  n’abasore banyuraga imbere y’abitabiriye iki gitaramo batambuka mu buryo batojwe na Mama Africa.

Muri iki gitaramo byagaragaye ko abantu bishimiye iki gikorwa kuko wabonaga batewe amatsiko yo kwitegereza iyo myenda yari idoze mu buryo bugezweho dore ko byari byemewe no kuba wahita ufata icyemezo ukaba wawugura byihuse nyuma yo kuwushima.

Mama Africa, ni ku nshuro ye ya mbere amurika imideli ku giti cye nyuma yaho yatangarije Inyarwanda.com ko ubwo yabitangiraga ku myaka 16 kugeza mu minsi ishize yabikoraga akorera abandi (Umukozi). Akaba avuga ko yafashe umwanzuro wo kwikorera ku giti cye kuko ngo yumva ko abishoboye kandi abikunze.

Reba andi mafoto:

mama afrikaImyenda inyuranye ya Mama Afurika yamuritswe

mama afrikamama afrikaImbere y'abitabiriye umunyamideri amurika umuderi wa Mama Afurika

mama afrikamama afrikamama afrikamama afrikaHamurikiwe imideri inyuranye itunganywa na Mama Afurika

mama afrika

 

Saddam Mihigo

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mimi8 years ago
    Ndabona yayimurikiye ubwe kuko abantu bo nta bari bahari pe





Inyarwanda BACKGROUND