Umuhanzikazi Alyn Sano yatangaje ko yagowe cyane n’ikirere cyo mu Mijyi ibiri ikomeye mu gihugu cya Kenya, ubwo yafataga amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Tamusana’ iri mu zigize Album ye ya kabiri yatangiye gukoraho muri iki gihe.
Uyu mukobwa ari kubarizwa muri Kenya
mu rwego rwo kumenyekanisha iyi ndirimbo mu itangazamakuru no kwiyegereza bamwe
mu bantu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, hagamijwe kugaragaza
intumbero y’urugendo rw’umuziki we.
Ni urugendo yakoreye muri Kenya, mu
gihe yiteguraga gusohora iyi ndirimbo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 16
Ukwakira 2024. Ni indirimbo yatwaye amafaranga akayabo k’amafaranga, ubariyemo
ayo yatanze mu ikorwa ry’amajwi (Audio) ndetse n’ifatwa ry’amashusho (Video),
gukodesha ubwato, itike ya buri wese wamufashije, aho kurara, amatike y’indege
yafashe ajya muri Kenya n’ibindi.
Iyi ndirimbo y’iminota 3 n’amasegonda
30’ yakoreye mu Mujyi wa Mombasa ndetse no muri Nairobi muri Kenya. Kandi
yifashishijemo bamwe mu bakobwa bakunze kwifashishwa cyane n’abahanzi mu
ndirimbo muri kiriya gihugu.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Alyn Sano
yavuze ko yahisemo gukorera iyi ndirimbo mu Mijyi ibiri bitewe n’ubutumwa
buyigize. Ati “Nashakaga kuzana no kwerekana ahantu hashya cyane cyane muri iyi
mijyi ahanini bitewe n’ibyo naririmbye muri iyi ndirimbo, cyangwa se ku byo
twashakaga kugeraho.”
Yavuze ko nk’umuhanzikazi umaze igihe
ari mu muziki, imvune yahuye nazo mu ikorwa ry’iyi ndirimbo zitandukanye n’izo
yagiye ahurira nazo ahandi.
Ariko kandi muri Kenya yagowe cyane n’ikirere
cyayo, kuko gitandukanye n’icyo mu Rwanda. Ati “Imvune ntizabura nawe
urabyumva. Nagowe cyane n’ikirere cyaho (Climate Change) ariko rwose ibindi
byari ku murongo bimeze neza cyane.”
Alyn yasobanuye ko mu ikorwa ry’iyi ndirimbo yatanze akazi ku bantu 25, bamufashije mu gutegura abakobwa abakobwa yakoranye nabo, ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo yabereye mu Nyanja, mu bindi bice byo mu Mijyi n’ahandi.
Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amashusho
(Video) na David Fernandez, ni mu gihe amajwi (Audio) yakozwe na Producer Run.
Uyu muhanzikazi agaragaza ko yakoze iyi ndirimbo binyuze muri kompanyi ya
Shenge Lab LTD yamufashije gushyira mu bikorwa ikorwa ry’uyu mushinga.
Alyn Sano yaherukaga gusohora
indirimbo 'Head', yaje yiyongera ku ndirimbo zirimo nka 'Biryoha bisangiwe',
'Sakwe Sakwe', 'Positive' n'izindi.
Alyn Sano yasohoye amashusho y’indirimbo
ye ‘Tamusana’ nyuma y’igihe cyari gishize ayiteguza abafana be n’abakunzi b’umuziki
muri rusange
Alyn Sano yavuze ko yakoresheje
amafaranga menshi mu ikorwa ry’iyi ndirimbo kugirango ahuze n’ibitekerezo by’ibyo
yashakaga
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TAMUSANA’ YA ALYN SANO
TANGA IGITECYEREZO