RFL
Kigali

Gabiro Guitar yatsinze urubanza yishyuzwagamo asaga Miliyoni 10 Frw

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/10/2024 9:16
0


Umuhanzi Gabiro Gilbert [Gabiro Guitar] ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko atsinze urubanza yaburanagamo na Sosiyete y’umuziki ya Evolve Music Group Limited yamwishyuzaga Miliyoni 10,850,000 Frw ivuga ko ari ayo yamutanzeho mu bikorwa by’umuziki we, ndetse n'imari shingiro yasabwaga.



Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Igikwe’, yabwiye InyaRwanda ko gukora umuziki byamuhuje n’abantu benshi, kandi ahitamo kuwukora kubera urukundo.

Ariko kandi yahuriyemo n’abantu bifuza inyungu kuri we, kurusha uko bakorana nk’abavandimwe. Ati “Ni bwo mbere nari ngiye mu rukiko mbona umuntu anshinja ko hari amafaranga mufitiye. Nabwiye umunyamategeko wanjye nti Imana izamfashe aha hantu sinzongere kuhagaruka.”

Yavuze ko uru rubanza rwamutesheje umutwe, ahanini biturutse ku mafaranga yasabwaga, kandi byatumye atangira gutekereza ko imwe mu mitungo ye izafatirwa. Ati “Nari nahangayitse. Natangiye gutekereza ko ibintu byanjye bizajyanwa.”

Gabiro yavuze ko kuri uyu wa 17 Ukwakira 2024, ari nabwo yizihizaga isabukuru y’amavuko bityo gutsinda uru rubanza ‘ni ugutangira neza umwaka kuri njye’.

Umwanzuro w’urubanza wasomwe kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024. Urukiko rw’Ubucuruzi “rwemeye kwakira ikiregero kiregera kwiregura cyatanzwe na Gabiro Guitar rugisuzumye rusanga gifite ishingiro kuri bimwe.”

Uru rukiko rwemeje ko nta mwenda Gabiro Glibert (Gabiro Guitar) abereyemo Evolve Music Group Ltd.

Rwategetse Evolve Music Group Ltd kwishyura Gabiro Gilbert igihembo cya Avoka gihwanye n’ibihumbi Magana atanu (500,000 Frw) n’amafaranga y’ikurikiranarubanza ahwanye n’ibihumbi ijana (100,000 Frw).

Ku wa 1 Mutarama 2024, nibwo Evolve Music Group Limited yisunze umunyamategeko, bari bandikiye Gabiro Guitar bamusaba kwishyura umwenda ungana na 10,850,000 Frw.

Ku wa 27 Mutarama 2021, Gabiro Guitar afatanyije na Muhaturukundo Eric Gilbert bashinze sosiyete Evolve Music Group Limited buri wese yiyemeza gutanga imari shingiro (Share Capital) ingana na 5,000,000 Frw kugirango buri wese ahabwe imigabane 50 muri iyo sosiyete.

Ku wa 2 Nzeri 2022, Gabiro Guitar yafashe icyemezo cyo kuva muri iyi sosiyete y’umuziki nyuma y’uko agurishije imigabane ye.

Evolve Music yavugaga ko kuva Gabiro yasezera atigeze  yishyura imari shingiro ingana na 5,000,000 Frw ‘yatumye ahabwa imigabane yari afite muri Evolve Music Group Limited’.

Evolve yavugaga kandi ko ibi byatumye bajya mu mwenda wa 2,000,000 Frw babereyemo Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imisoro (Rwanda Revenue Authority).


Gabiro Guitar yatsinze Sosiyete y’umuziki ya Evolve Music Limited yamwishyuzaga arenga Miliyoni 10 Frw 

Evolve Music Group yashinjaga Gabiro Guitar kudatanga imari shingiro yatumye ahabwa imigabane









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND