Mu minsi ishize mu gihe cy'irushanwa ryo gushaka Nyampinga w'u Rwanda w'uyu mwaka wa 2018. Shanitah ari mu bavuzwe cyane kubera inkuru zacicikanye zivuga ko Bishop Rugagi yahanuye ko ari we uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2018. Nyuma yaho irushanwa rirangiriye Shanitah atabaye Miss Rwanda havuzwe byinshi, bitumwa twegera uyu mukobwa.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2018 mu mujyi wa Kigali, i Remera kuri Hill Top Hotel habereye ihuriro ryiswe 'YES-Conference' aho All Trust Consult yateguye iri huriro ifite intego yo gufasha abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye na kaminuza kubasha kwihangira imirimo, aho bahuye na ba rwiyemezamirimo batandukanye bakababwira bumwe mu buryo bakoresheje ndetse bakanabagira inama z'ingenzi mu buzima.
Umunyana Shanitah 1st Runner-Up wa Miss Rwanda 2018 ni umwe mu bitabiriye iri huriro
Mu bari bitabiriye iri huriro hari harimo na Shanitah Umunyana wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2018. Ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com , Umunyana Shanitah yadutangarije umushinga yari yatanze muri Miss Rwanda ndetse anatubwira byinshi ku nkuru zacicikanye ahantu henshi zivuga ku buhanuzi Bishop Rugagi yamuhanuriye ko ari we uzaba Miss Rwanda 2018 bikarangira atamubaye.
Ubwo Bishop Rugagi yasengeraga Umunyana Shanitah
Shanitah yavuze ko mu kuri kwe kose Bishop Rugagi atamuhanuriye ahubwo yamusengeye nk'umubyeyi we wo mu mwuka akamusabira Imana kumuba hafi. Shanitah yabajijwe na Inyarwanda.com ibyerekeye ikiganiro cyo muri Whatsapp group cyagaragaye nyuma y'uko hatowe Miss Rwanda 2018 bigaragara ko Shanitah yatukaga Bishop Rugagi ndetse agahita anava muri iyo group. Ibi bibazo byose Shanitah yabisubije mu kiganiro na Inyarwanda Tv.
Kanda hano urebe Shanitah asobanura ibyavuzwe kuri we na Bishop Rugagi
TANGA IGITECYEREZO