Kigali

Dany Nanone yashyize hanze umushinga w’ikayi igamije gufasha urubyiruko-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/01/2016 10:00
14


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo umuraperi Dany Nanone yashize ahagaragara umushinga w’ikayi(cahier), ikubiyemo ubutumwa butandukanye bugamije gufasha urubyiruko. Ntakirutimana Dany uzwi mu ruhando rwa muzika nyarwanda nka Dany Nanone akaba amuritse uyu mushinga nyuma y’igihe kingana n’umwaka yari amaze anononsora ibyawo.



Iki gikorwa cyabereye ku kicaro gikuru cy’umujyi wa Kigali, aho mu cyumba cy’inama hari hateraniye abantu bingeri zitandukanye, barimo abayobozi mu nzego za leta biganjemo ab’urubyiruko, abafatanyabikorwa, abanyamakuru, abahanzi, ba nyampinga, inshuti n’abavandimwe ba Dany Nanone bose bari baje gushyigikira uyu mushinga we.

Danny Nanone

Nk’uko Dany Nanone yabigarutseho, nyuma yo kuba akora umuziki akagira abantu bamukunda, yaje gutekereza ikindi kintu yakora nk’urubyiruko, agatanga umusanzu mu kubaka igihugu, maze aza gutekereza uburyo bwo gukora amakayi akayanyuzamo ubutumwa bunyuranye bwigisha urubyiruko bukanatanga inama yabafasha kwiteza imbere, kwigira no gukunda igihugu.

Rubyiruko dukoreshe igihe dufite neza uyu munsi, ejo hazisobanura. Nta gihe cyiza nka none, ejo ni kera. Dukunde ubumenyingiro, dukore, twigire, twiteze imbere, dukunde igihugu cyacu, dukorere ku ntego, twimakaze indangagaciro nyarwanda mu  iterambere ryacu twese, abakobwa n’abahungu. NDI UMUNYARWANDA. – Aya ni amwe mu magambo(ubutumwa) buboneka muri iyi kayi

Mu butumwa bwa Hon. Bamporiki Edouard wari umushyitsi mukuru yashimiye byimazeyo Dany Nanone ku bw’igitekerezo yagize, by’umwihariko kuba yaragiye yibanda ku butumwa bukundisha urubyiruko igihugu rukanabashishikariza gutegura ejo habo heza.Hon. Bamporiki Edouard ati:

Udafite icyo yimariye ntashobora kukimarira abandi. Dany yateye intambwe ishimishije, uyu mushinga we ni umushinga mwiza wo gushyigikirwa mu buryo butandukanye.Nta muntu n’umwe wigeze akabya inzozi atarose. Izi nzozi ni iza Dany abandi nabo nibarote inzozi zabo.kuba uri umu jeune udafite inzozi wabigereranya no kubona ishyo ry’ibimasa, umuntu akagura ibimasa ijana akabishyira aho  hanyuma hazashira imyaka akagaruka aje kureba ko rya shyo rye ryakuze.

Danny Nanone

Hon.Bamporiki Edouard(ibumoso) yashimiye Dany Nanone kubw'igitekerezo kiza yagize

Ku ruhande rwa Dany Nanone yavuze ko iyi ari intangiriro, aho ateganya ko uyu mushinga we ugomba guhaza igihugu akanasagurira akarere mu gihe kiri imbere.

Dany Nanone

Umuraperi Dany Nanone yatangaje ko umushinga we uzahaza igihugu

Miss Kundwa Doriane, Mani Martin, Hon.Bamporiki Edouard n’abandi bantu bazwi mu nguni zitandukanye nabo bahawe umwanya bagenera urubyiruko ubutumwa buzanyuzwa muri aya makiye.

Danny Nanone

Dany Nanone yifuza ko umushinga we wahaza igihugu ugasagurira n'akarere

Danny Nanone

Mani Martin ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa cya Dany Nanone

Mani Martin

Mani Martin yaje gutanga ubutumwa buzasohoka mu makaye ya Dany Nanone

Danny Nanone

Miss Rwanda Kundwa Doriane

Miss Rwanda Kundwa Doriane nawe yatanze ubutumwa ku rubyiruko ruzakoresha aya makaye

Mariya Yohana

Mariya Yohana nawe ni umwe mu bitabiye imurikwa ry'aya makaye

Miss Earth

Miss Earth Rwanda Urwibutso Erica Emmanuella yitabiriye uyu muhango

Oda Paccy

Danny Nanone

Umuraperikazi Oda Paccy nawe yari ahari

Danny Nanone

Abanyamakuru

Hari abanyamakuru batandukanye

Danny Nanone

Buri wese wafashe ijambo yashimiye cyane Dany Nanone

By Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Abanyamitwe baragwira, ubu bakaba bagiye kusohora ibifranga mubintu bidasobanutse nkibi
  • Regis habiyakare8 years ago
    uyumushinga nimwiza nabandi nibigireho kwihangira umurumo nakomereze ago
  • muhoza8 years ago
    good job Danny
  • gabiro8 years ago
    Urubyiruko rudafite inzunzi ni nk'ishyo ry'ibimasa... iri jambo muzariganireho na Depite Bamporiki arirambure rihatse byinshi byiza, ariko ibi abikurahe. inspire me all the time ...... ikaye ni nziza rwose, big up danny
  • 8 years ago
    URUMUGABO TERA IMBERE
  • 8 years ago
    Wowwww congrzz DANNY, big up to u.
  • kiki8 years ago
    congz danny iyo nintambwe nziza cyane. ariko ndanenga umuraperi paccy ndebera kwafire afite yataye.......
  • nshimiyimana ibrahim8 years ago
    nishimiye icyogikorwa cya dani nanone nakomereze aho
  • Chris8 years ago
    Congratuations Dany For What You Done
  • Mzee8 years ago
    Danny nawe ajyiye kuba Musana? By the way ndabikunze!
  • nyiramahirwe gisele8 years ago
    courage danny
  • mugabo hussein8 years ago
    ilove you danny and ilove what you've done congz gusa nabandi bahanzi barebereho
  • Kagufuri8 years ago
    Danny imbere ninyuma turagushigikiye congzzzz big up.......
  • kamali olivier8 years ago
    ni inyaminjosi rwa rutabura nibyiza numunu wumusaza





Inyarwanda BACKGROUND