Kigali

Clarisse Karasira ugeze kure Album ya Kane yasobanuye byinshi ku ndirimbo ‘Icyimbo'-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/10/2024 16:47
0


Umuhanzikazi mu njyana gakondo, Clarisse Karasira yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Icyimbo’ yakoze mu rwego rwo gucyebura abaharabika abandi ku mbuga nkoranyambaga no mu buzima busanzwe, kugirango bajye babanza kwishyira mu mwanya w’abo bavuga nabi ngo bumve uko nabo byaba bimeze mu mutima.



‘Icyimbo’ iri mu ndirimbo zigize Album ye ya Gatatu yise ‘Bakundwa’ yashyize ku isoko mu 2023. Ni Album yatunganyije igihe kinini, ndetse yayikoreye mu Rwanda no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho abarizwa muri iki gihe n’umugabo we Sylvain Dejoie Ifashabayo. 

Album ye Gatatu iriho indirimbo nka 'Icyampa', 'Imbere', 'Ibarabara', 'Gira Ubuzima', 'Ruhinyuzimana', 'Munsi y'izuba', 'Uwo mwana', 'Roho' ndetse na 'Ntukababare'. Izi ndirimbo zose zitsa ku rukundo, icyizere, ubudaheranwa n’ibindi. Kandi yubakiye ku muziki w’umurage wa Kinyafurika uhujwe n’umuziki ugezweho.

 

Inagamije kwishimira ikiremwamuntu, ikibutsa ko buri muntu ari nk’undi, kandi ko umuziki ari ururimi rumwe. Iyi Album inumvikanisha imbaraga z’umuziki mu gukira ibikomere, gutera imbaraga abantu, guhuza imbaraga no gukorera hamwe. 

Mu kiganiro na InyaRwanda, Clarisse Karasira yasobanuye ko yageze ku guhimba iyi ndirimbo ‘Icyimbo’ biturutse ku bintu yagiye abona ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane muri Werurwe 2023, aho yabonye uburyo umuntu ashobora guharabika mugenzi we atitaye uko undi abyakira.

Ati "Ni ibintu nabonye cyane ku mbuga nkoranyambaga, nkabona ukuntu abantu bababazanya(kubabaza) cyane, umuntu atitaye uko undi muntu arabyakira, ugasanga hari abari gutukana, hari abari kubabazanya nta mpuhwe, batabanje kwishyira mu cyimbo cy'uwo muntu ubikorerwa. Nibaza nti ese buriya buri muntu wese abanje kwishyira mu cyimbo cy'undi buriya, abantu nibarushaho kubana neza, umuntu akumva ko ibintu ari gukorera undi we aramutse abikorewe byagenda gute?"

Uyu muhanzikazi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko mu guhimba iyi ndirimbo yanarebye mu buzima busanzwe, aho usanga umuntu avuga nabi abandi ntacyo yitaye, nyamara akirengagiza ko nawe ibyo byamugeraho. Ati "Navuga ko inkuru y'iyi ndirimbo yakomotse aho."

Karasira yavuze ko anahimba iyi ndirimbo yashakaga kubwira buri wese 'kwishyira mu mwanya wa mugenzi we mbere y'uko agira icyo amukorera cyaba cyiza cyangwa se kibi' kuko 'n'ijambo ry'Imana' riravuga ngo uko twikunda abe ariko dukunda abandi'.

Ati "Iyo umuntu yishyize mu cyimbo cy'undi agatekereza ngo ibintu ngiye kumukorera aramutse ari njyewe ubigiriwe byagenda gute, icyo kintu ntekereza ko hari ikintu gikomeye byafasha…”

Yasobanuye ko yari amaze igihe atumvikana mu muziki ahanini bitewe n'ibyo yari ahugiyemo birimo n'umushinga wagutse agiye kumurika muri uyu mwaka.

Awusobanura nk'umushinga udasanzwe kandi uzagaragaza impinduka mu buzima bwe busanzwe, ndetse no mu muziki muri rusange. Ati "Ni impamvu nyinshi z'ubuzima n'iz'urugo."

Clarisse yanavuze ko muri iki gihe ari no kwitegura gutangira urugendo rwo gukora kuri Album ya Kane izumvikanaho indirimbo za gakondo gusa nk’umwihariko we.

Ati "Ntabwo ndakora Album nshya n'ubwo mbiteganya. Ndateganya gukora Album iriho indirimbo za gakondo za kinyarwanda byimbitse akaba ari Album yihariye, ariko ntabwo ndabitangira."

Uyu muhanzikazi asanzwe afite ku isoko Album ya Mbere yise ‘Inganzo y’umutima’ iriho indirimbo 18 ziranga urugendo rwe mu muziki nka ‘Giraneza’, ‘Rwanda Shima’, ‘Ntizagushuke’, ‘Komera’;

‘Twapfaga iki’, ‘Ubuto’, ‘Imitamenwa’, ‘Kabeho’, ‘Uzibukirwa kuki’, ‘Sangwa Rwanda’, ‘Urukundo ruganze’, ‘Urungano’, ‘Mwana w’Umuntu’, ‘Ibikomere’, ‘Ibihe’, ‘Urukerereza’, ‘Rutaremara’ ndetse na ‘Mu mitima’.

Album ye kabiri ‘Mama wa Afurika’ irihariye kuko yayiteguye mu gihe yiteguraga kwibaruka imfura ye. Irihariye kandi kuko iranga urugendo rwe rw’imyaka igera kuri itanu amaze akora umuziki.

Yayitiriye indirimbo ‘Mama Africa’ ishingiye ku buzima yabanyemo n’umubyeyi we n’ubuzima bwa nyirabukwe, anubakira ku nkuru z’abandi bagore.

Clarisse aherutse kubwira InyaRwanda ko hari byinshi yanyuranyemo n’umubyeyi we bituma amubera udasanzwe mu buzima bwe.

Yagize ati “Ni indirimbo nahimbye ndebe uburyo nakuze. Uburyo Mama wanjye n'abandi bagore twahoze duturanye abenshi batagiraga wenda n'abagabo babo, nkura mbona uburyo bitanga bakora hirya no hino ngo abana bakure. Mama wanjye rero mufatiraho ikitegererezo kubera hari ibintu byinshi yanyigishije mu buzima.”

Uyu muhanzikazi avuga ko ubwo yahuraga n'umugabo we Ifashabayo Dejoie yamenye inkuru ya Mama we y'uburyo yareze abana benshi, kandi abarera wenyine 'arabakuza bavamo abantu b'umumaro'. Ati "Iyo ndirimbo rero ni uko yaje."


Clarisse Karasira yatangaje ko yakoze indirimbo ‘Icyimbo’ ascyebura abaharabika abandi ku mbuga nkoranyambaga

Clarisse yavuze ko ari kwitegura gukora kuri Album ye izumvikanaho indirimbo za gakondo gusa
Karasira yasobanuye ko buri wese akwiye kwirebaho mbere y’uko yototera mugenzi we 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ICYIMBO’ YA CLARISSE KARASIRA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND