Kigali

Kanye West yaguze inzu ya Miliyali 47 Frw - AMAFOTO

Yanditswe na: Cyiza Kelly
Taliki:29/10/2024 14:45
0


Umuraperi w'umunyamerika Kanye Omari West uzwi nka Kanye West yaguze inzu ya Miliyari 47 Frw mu mujyi wa Beverly hills nyuma yaho agurishije inyubako yari afite mu gace ka Malibu asaga Miliyoni 53 z'amadorali.



Umuraperi Kanye West ari mu rugendo rwo gusoza kugura inzu y'igiciro cyinshi yo mu bwoko bwa Mansion, akaba yayiguze mu mujyi wa Beverly hills.Ni nyuma yaho agurishije inyubako yari afite mu gace ka Malibu asaga Miliyoni 53 z'amadorali.

Iyi nzu y'agaciro ka miliyoni mirongo itatu n'eshanu z'amadolari, Ye umenyerewe cyane ku izina rya Kanye West yayiguze mu gace k'Amajyaruguru y'umujyi witwa Beverly park.

Nk'uko amakuru dukesha TMZ abivuga, uyu muturirwa uherereye mu mujyi wa Beverly Hills. Uru rugo rufite metero kare 20.000 hamwe n'ibyumba 11 byo kuryamamo n'ubwiherero 18 ku buso bwa hegitari 7.

Iyi nzu nshya ya Kanye West irimo ibikorwa remezo bitandukanye by'imyidagaduro bihuye n'inzu nini nk'iyi harimo amazi menshi atemba akikije resitora hamwe na pisine nini iri hejuru ku muturirwa we ifite ubwiza buhebuje cyane ko uyogeramo aba ahanze amaso ibikikije uwo muturirwa byose. Hari kandi ikibuga cya Tennis cyo kumufasha gukina no kwidagadura no mu gihe yaba afite abashyitsi.


Umuturirwa Kanye West yibitseho



Inzu Kanye West uzwi nka Ye aherutse kugurisha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND