Kigali

Ntabwo ituba hafi - Mucyo Sandrine arashinja Minisiteri ifite Abahanzi mu nshingano gutererana Abanyamideli

Yanditswe na: Cyiza Kelly
Taliki:29/10/2024 14:32
0


Umuhangamideli akaba n’umushoramari muri uru ruganda, washinze Sosiyete ya Ssanduina Ltd, itegura ‘The Stage Fashion’, Mucyo Sandrine yagaragaje ko bakeneye ubufasha butangwa n’inzego zirimo Minisiteri ifite Urubyiruko n’Ubuhanzi mu nshingano.



Mucyo Sandrine yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv, ubwo yari mu birori byo gutanga ibihembo ku bahize abandi mu bihembo bya “Diva Beauty Awards” bigamije gushimira abakora mu gice cy’ubwiza no gukomeza kumenyekanisha ababikora no kuzamura ubunyamwuga bwabo.

By’umwihariko Umunyamideli Sandrine yatanze igihembo cy’umukobwa uhiga abandi mu bwiza cyangwa Umwamikazi w’Ubwiza ‘Queen of Beauty’ cyegukanywe na Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo.

Umunyamideli Sandrine yabwiye InyaRwanda ko Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ikwiye kuba hafi abakora ibijyanye n’ubwiza ndetse n’abanyamideli muri rusange. Avuga ko yageze muri Minisiteri ifite Ubuhanzi mu nshingano asaba ko Uruganda rw'Imideli rwaterwa inkunga ariko ntihagira igikorwa.

Yagize ati “Ntabwo ituba hafi ni nayo mpamvu ngira ngo nsabe ngo batwegere. Mporana icyifuzo cyo guhura na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ariko mbonye na Madamu Jeannette Kagame kuko ari umubyeyi nkunda kandi nubaha, numva nifuza kubaganiriza ku mishinga yanjye cyangwa iy’abandi bana (abanyamideli).”


Mucyo Sandrine yavuze ko muri uru ruganda bafite ibibazo byinshi yashyikiriza Umukuru w’Igihugu birimo ibyo kutagira ubushobozi, kubura amashuri yigisha guhanga imideli n’ibindi.

Yakomeje agira ati “Usanga bafite imishinga myinshi y'ubwenge ariko kuko nta bushobozi bafite usanga bamwe muri bo bafite nk’impano zo kudoda ntibabasha kubona imashini, amashuri abyigisha aracyari make.”

Umunyamideli Sandrine yasabye Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah gufasha abanyamideli mu kuzamura impano zabo no kuzibyazamo amafaranga kuko narwo ari urwego rutanga icyizere cyo gutanga akazi ku rubyiruko kandi rwinshi.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kumenya icyo Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi ivuga kuri iki kibazo cya Mucyo Sandrine, ariko ntitwabashije kuvugana kuri telefone na Minisitiri Utumatwishima, tuzakomeza kugerageza kumenya icyo babivugaho.



Mucyo Sandrine arifuza ko Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi yareba no ku bamurikamideri nk'uko ibindi bisata nabyo birebwaho

Umuhangamideli Mucyo Sandrine yatabarije uruganda rw'imideli

REBA IKIGANIRO MUCYO SANDRINE YAGIRANYE INYARWANDA TV







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND