U Rwanda rugiye kwitabira inama ya COMESA igiye kubera mu Burundi

Hanze - 29/10/2024 2:06 PM
Share:

Umwanditsi:

U Rwanda rugiye kwitabira inama ya COMESA igiye kubera mu Burundi

Inama ya 23 y’Isoko Rusange rya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (Common Market for Eastern and Southern Africa, COMESA), igiye kubera mu gihugu cy’u Burundi, aho izahuriramo ibihugu birimo n'u Rwanda.

Ku wa Kane w'iki Cyumweru Tariki 31 Ukwakira 2024 hazaba inama ya 23 y’Isoko Rusange rya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (Common Market for Eastern and Southern Africa, COMESA), ikazabera mu gihugu cy’u Burundi.

COMESA igizwe n’ibihugu binyamuryango 21. Iyi nama ya 23 ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kwihutisha kwishyira hamwe kw’ibihugu byo mu karere, hagamijwe guteza imbere ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubukerarugendo ".

Muri iyi nama ya COMESA u Rwanda ruzahagararirwa na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda.

Bimenyekanye nyuma yaho amakuru yakomejeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Muri iyi nama ya 23 ya COMESA u Rwanda ruzahagararirwa na Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda ruzitabira iyi nama ya COMESA ruhagararie na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Sebahizi Prudence.

Umuryango wa COMESA washinzwe mu Kuboza 1994, ugamije guteza imbere ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu mu mutungo kamere n’imibereho myiza y’abaturage.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...