Umuraperi Ntakirutimana Mudathiru Danny Nanone afungiwe kuri Station ya Polisi ya Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge kuva kuwa Gatanu tariki ya 22 Mata 2016.
Ibyifungwa ry’uyu musore byatangiye kunugwanugwa nyuma yo kumubura kuri uyu wa Gatanu aho bagenzi be bahanganye mu irushanwa rya PGGSS6 bari basuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi arinabwo itangazamakuru ryatangiye akazi ko gushakisha amakuru ku kubura k’uyu musore kugeza ubu amakuru yizewe agera ku inyarwanda.com ni uko uyu muhanzi afunzwe.
Danny Nanone ntiyagaragaye ku rutonde rw'abahanzi basuye u Rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi ku wa Gatanu tariki ya 22 Mata 2016
Nyuma yo kumenya iby’ifungwa ry’uyu musore twashatse kuvugana na Moreen, umukobwa bivugwa ko ariwe nyirabayazana wo gufungwa kwe adutangariza ko nta byinshi yatangaza cyane ko yari yamusuye kuri burigade i Nyamirambo gusa nyuma yo kuduhakanira uruhare mu ifungwa ry’uyu muhanzi atwemerera kuza kuduha amakuru nyuma dore ko yahamyaga ko uyu musore afunzWe akurikiranyweho gushaka gukubita umupolisi.
Imvururu zafungishije Danny Nanone zaturutse he?
Inyarwanda.com yegereye umwe mu nshuti zaba bombi uzi amakuru yabo cyane maze aduha ubuhamya bw’imvo n’imvano y’ifungwa rya Danny Nanone, uyu mutangabuhamya utashatse ko amazina ye ajya hanze, yatubwiye ko ikibazo cyabaye umwana Moreen na Danny Nanone babyaranye ubu akaba afite imyaka irenga 3.
Uyu mutangabuhamya yahamije ko Moreen ariwe wahaye umwana ku bushake Danny Nanone mu kwezi kwa Werurwe 2016. Nyuma yaho ngo nibwo umukobwa yafashe icyemezo cyo kujya kumugarura akamujyana kwa Nyirasenge i Kabuga, ashinja umuryango wa Danny Nanone kutamuha ubwisanzure mu gusura umwana we. Dannny warumaranye ukwezi n’umwana we , na we yarongeye afata icyemezo cyo kujya kumugarura i Nyamirambo aho asanzwe aba, nyuma yaho Moreen amenye ko yashubijeyo umwana yashatse kujya kufata aramumwima nk’uko uyu mutangabuhamya yakomeje abidusobanurira.
Moreen n'umwana yabyaranye na Danny Nanone
Icyafungishije Danny Nanone kiracyari amayobera
Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye na Moreen umukobwa wabyaranye na Danny Nanone yaduhakaniye ko atariwe wafungishije uyu muhanzi ndetse ko nikimenyimenyi igihe twavuganaga yari yamusuye. Amakuru ariko nanone agera ku inyarwanda.com ava kuri uyu mutangabuhamya waganiriye na inyarwanda.com arahamya ko ubwo Moreen yajyaga kureba Danny Nanone agiye gufata umwana we Danny yamwimanye, ndetse haza n’inzego z’ibanze akanga kuzitaba akikingirana mu nzu bituma bamuha convocation (urupapuro mpuruza) rutangwa na polisi. ubwo yitabaga kuri polisi Danny Nanone yabwiwe na polisi ko umwana aba asubijwe kwa Moreen mugihe hagishakishwa uburyo iki kibazo cyakemuka binyuze mu mategeko, ibintu bitashimishije Danny nanone nkuko tubikesha uyu mutangabuhamya. Danny nyuma y’umujinya yaragize yabwiye nabi umupolisi amushinja kubogama bimuviramo gutabwa muri yombi na polisi.
Ihuriro ry’ifungwa rya Danny Nanone na PGGSS6
Mu kiganiro n’uyu mutangabuhamya yaduhamirije ko amakuru yizewe afite ari uko ubwo Moreen yajyanaga umwana kwa Danny Nanone ari uko yarari gushaka ibyangombwa byatuma ajya hanze y’u Rwanda agahamya ko kugeza ubu uyu mukobwa yanamaze kubona uruhushya rwo kujya mu mahanga nkuko yari yarusabye.
Nubwo yarari gushakisha urupapuro rw’inzira rwo kujya mu mahanga ,uyu mukobwa yamenye amakuru ko Danny Nanone yagiye muri PGGSS6 yibuka ko harimo amafaranga yajya amugenera y’indezo nk’urera umwana babyaranye ngo yahise yisubira ajya gufata umwana yari yatanze kubushake kwa Danny Nanone, amakimbirane atangira ubwo.
Inyarwanda.com twashatse kuvugana n’umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali ntitwamubona ku murongo wa telefone.
Turakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru...
TANGA IGITECYEREZO