Butera Jeanne D’Arc; umuhanzikazi nyarwanda uzwi nka Butera Knowless, nk’umwe mu bana b’impfubyi za Jenoside waharaniye kwiyubaka akabasha kugira intambwe atera, yageneye inama n’impanuro izindi mpfubyi cyane cyane iza Jenoside, izi mpanuro zikaba ari impamba yazabafasha mu rugendo rw’ubuzima.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye Knowless ataruruza imyaka 4 y’amavuko, imusiga ari umwe mu bihumbi byinshi byagizwe impfubyi n’aya mahano, dore ko kuva ubwo yakuze adafite ababyeyi ndetse nta n’abavandimwe yari afite kuko ubusanzwe yavutse ari ikinege mu muryango w’iwabo. Nyamara nyuma y’imyaka 22, uyu mukobwa ni umwe mu bantu bageze kuri byinshi mu buzima.
Butera Knowless amaze kugera kuri byinshi mu muziki we
Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yegereye Butera Knowless, bagirana ikiganiro cyagarutse cyane ku butumwa yageneye impfubyi ndetse n’inama abaha ngo bizababere impamba izabagoboka cyane mu rugendo rw’ubu buzima. Aha yasaga n’uca amarenga ko izi mpanuro yatanze, nawe kuzigenderaho biri mu byamufashije kugera kuri byinshi yagezeho mu buzima bwe.
Ubutumwa nagenera impfubyi ariko by’umwihariko za Jenoside yakorewe abatutsi, ni uko mu bihe nk’ibi byo kwibuka bagakwiye kubibuka koko, ariko bakanareba igihe abacu bagiye bamaze, tukareba n’ibyo tumaze kugeraho, bityo bikaduha urugero rw’aho tugomba kugeza ibikorwa by’ubutwari, kuko iyo baza kuba bagihari, kuba Intwari no guharanira kugira ibigwi byiza nibyo byari kuba bibaranga. Duharanire kusa ikivi cyabo… Birinde gucika intege ndetse no kwiheba, kuko ntacyo byatuma bageraho, guharanira kubaho kandi neza, bibe aribyo bibaranga. Kwibuka ibigwi by’abawe, nibyo biguha ingufu zo guca inzira aho zitari, kugirango ugere ku iterambere rirambye… Bibuke kuko Birakwiye, ariko banaharanire kugerageza kwibuka biyubaka. Dufatanyirize hamwe nk’urubyiruko guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside, tunamagane abashaka kuyibiba mu banyarwanda. Dukundane, tubabarirane, kandi tugume gusigasira ibyiza byagezweho nyuma ya Jenoside - Knowless
Butera Knowless, ni mwene Jean Marie Vianney Butera na Marie Claire Uyambaje. Yavukiye mu Karere ka Ruhango hahoze hitwa i Gitarama, kuwa 1 Ukwakira 1990, akavuka ari ikinege. Mu biganiro yagiye agirana n’ibitangazamakuru bitandukanye, uyu mukobwa yakunze kugaragaza ko nta kimushavuza nko kubona adafite ababyeyi yereka iterambere yagezeho mu muziki we no mu buzima bwe muri rusange.
TANGA IGITECYEREZO