RFL
Kigali

Butera Knowless n’umuryango we bari mu buryohe i London –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/03/2018 11:19
8


Butera Knowless n’umuryango we mu minsi ishize ni bwo bahagurutse mu Rwanda berekeza i Burayi aho bagiye mu karuhuko k’akazi ndetse n’ibikorwa bya muzika nk'uko babitangarije Inyarwanda.com mbere y'uko bahaguruka. Kuri ubu amafoto yagiye hanze agaragaza aba bombi bari mu mujyi wa London aho bari kubarizwa muri iyi minsi.



Uyu muryango wajyanye n’umwana wabo, bakigera i Burayi babanje kunyura Amsterdam aho bamaze iminsi ibiri ubundi babona kwerekeza mu mujyi wa London aho bagiye kuruhukira bwa kabiri cyane ko muri 2017 bagiye muri iki gihugu mu mujyi wa London.

Knowless Butera n’umuryango we bagomba kugaruka mu Rwanda mu ntangiriro za Mata 2018. Butera Knowless mbere yo kuva mu Rwanda yasigiye abakunzi be indirimbo nshya yise Darling indirimbo uyu muhanzikazi yakoranye n’umunya Tanzania Ben Pol umuhanzi ukomeye mu njyana ya R&B.

knowlessknowlessknowlessknowless

Knowless na Clement i London

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA KNOWLESS DARLING







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rusi 6 years ago
    Banteye isesemi gusa nubuturage bubi bwa knowless
  • lolo6 years ago
    Mbega @Rusi umujinya nishyari nibyiki koko!! Ahari urwo rwango wahimitse urukundo. Muzajya munarwara indwara ziterwa namashyari nimijinya nukuri.
  • Decynthia6 years ago
    Rusi, hababaje ibyawe !
  • Rukabu6 years ago
    Uyu se Rusi iiseseme ayitewe niki? Mwigireyo atagira uwo arukira
  • Xp6 years ago
    Umwana se we ko ntabona photo ye arihe? Hahaaaa!! Was mugani ubanza atabona nk'uko buakomejwe kuvugwa
  • Keza6 years ago
    Hahahhahahaha ishyari rizatuma mukenyuka mukiri bato kabisa. Niko rusi we baguteye isesemi kuko aho bari utazapfa uhakandagiye??? Hahhaha naragenze ndabona koko! Rata imigisha myinshi bakunzi. Ntimugatinde kunjiji nkizi kuko Ikibateza imbere mukaba barudasumbwa namashyari yabo. Tubarinyuma Butera ndagukunda kandi wahinduye byinshi mubuzima bwanjye. Niyompamvu nzakugwa inyuma.
  • Olympius dusengimana2 years ago
    Ariko mutaduheba abanyafrica bavandimwe banyu!
  • Olympius dusengimana2 years ago
    Hi knowless! Mugire ibihe byiza na family yawe!





Inyarwanda BACKGROUND