APR FC yatsinze Vision FC ibitego 2-1 maze isigara irushwa inota rimwe na Rayon Sports, urugamba rwo guhanganira igikombe rurakomera.
Kuri iki Cyumweru itariki 30 Werurwe 2025
ikipe ya APR FC yakiriye Vision FC mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’u
Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25. Umukino warangiye APR FC itsinze ibitego 2-1 cya Vision FC
maze igira amanota 45 isigara irushwa inota rimwe na Rayon Sports
APR FC yatsinze Vision FC maze isigara irushwa inota rimwe na Rayon Sports
UMUKINO WAGENZE UMUNOTA KU MUNOTA
UMUKINO URARANGIYE
89' Abakunzi ba APR FC kuri Kigali pele Stadium bamaze kwizera intsinzi ibyishyimo ni byose'
87' APR FC ikoze impinduka maze Cheik Djbril Ouattra asimburwa na Nshimirimana Ismail'
85' Ikipe ya APR FC ibonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Mamadou Sy nyuma y'uko umupira wari ucaracaye igihe kinini imbere y'izamu '
85' Goooooooooooooooooooooooooooooo! Mamadou Sy!
83' Niyibizi Ramadhan yari yakiriye umupira mwiza imbere y'izamu rya Vision FC ariko
80' Ikipe ya Vision Fc nayo yatangiye kotsa igitutu mu izamu rya APR FC kugira ngo nayo irebe ko yabona intsinzi ikava mu manota mabi'
77' Niyomugabo Claude yari ateye ishoti mu izamu rya Vision ariko Umuzamu arawufata'
75' Tuyisenge Arsene umupira wa mbere afashe awuteye mu izamu ariko Desire James arawufata'
75' APR FC ikoze impinduka maze Tuyisenge Arsene Tuguma asimbura Mugisha Gilbert'
74' Denis Omedi yari azamukanye umupira imbere y'izamu rya Vuision ariko umuzamu Desire Bienvenue James aratabara'
71' Ikipe ya vision FC ikoze impinduka maze Cyubahiro Idarusi na Rugangazi Prosper basimburwa na Twizerimana Onesme na Nizeyimana Omar'
69' Umuganga wa Vision FC ahawe iharita y'umuhondo kubera kwinjira mu kibuga aguye kuvura mussa Esenu kandi atahawe uburenganzira'
67' Ikipe ya APR FC ikomeje kotsa igitutu izamu rya Vision FC ariko umuzamu wa Vision FC akomeje gukora akazi gakomeye cyane'
64' Niyigena Clementy yari arekuye ishoti rikomeye mu izamu rya Vision FC ariko Desire Bienvenue umupira arawufata neza cyane'
64' Niyibizi Ramadhan yari agerageje umupira mwiza mu izamu rya Vision ariko abakinnyi bugarira baratabara'
61' APR FC ikoze impinduka maze Seidou Dauda Youssif asimburwa na Denis Omedi'
59' Zabio Pascal yari ashatse gutungura ikipe ya APR FC ariko umupira awutera hejuru y'izamu'
58' Mamadou Sy yari ateye umutwe ku mupira uvuye muri koruneli itewe na Ruboneka ariko umupira ufatwa n'umuzamu wa Vision FC'
56' Ruboneka Jean Bosco yari acomekeye umupira Cheik Djbril Ouattra ariko umuzamu wa Vision aratabara umupira arawufata'
55' Umuzamu wa Vision FC arahaguirutse umukino urakomeza'
53' Umuzamu wa Vision Fc Desire Bienvenue aryamye hasi'
50' Ruboneka Jean Bosco yari agerageje ishoti mu izamu rya Vision FC ariko umuzamu Desire Bienvenue umupira arawufata'
48' Ikipe ya APR FC iri gukinana imbaraga zo ku rwego rwo hwjuru ishaka kureba ko yabona igitego cya kabiri cy'Instsinzi'
45' APR FC ikoze impoinduka maze Niyibizi Ramadhan asimbura Mahamadou lamine Bah'
IGICE CYA KABIRI KIRATANGIYE
Igice cya mbere kirangiye ari 0-0 hagati ya APR FC na Vision FC
Umukino urakomeye hagati ya APR FC na Vision FC
Djbril Ouattra ubwo yari agiye gutera Penaliti
IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE
45+2 Cyubahiro Idarus yishyuye igitego cya Vision FC nyuma yo gucenga Ruboneka Jean Bosco'
45' Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo!
42' Ddayishimiye Dieudone Nzotanga atabaye APR FC agarura umupira wari uzamuwe na Mussa Esenu'
40' Ruboneka Jean Bosco yari ateye umupira muremure ashakisha Cheik Djbril Ouattra ariko umupira ntiyawushikira neza'
38' Kufura ya APR FC nyuma y'ikosa Irambona Patrick akoreye Djbril Ouattra abakinnyi ba APR FC barayihererekanyije ntiyagira icyo imara'
36' Abakinnyi ba Vision bakomeje gushaka uko babona igitego cyo kwishyura ariko ubwugarizi bwa APR FC bwabaye ibamba'
32' Irambona Patrick wa Vision Fc yari agerageje ishoti rya kure ariko umupira wutera hanze muri metero 20 uvuye ku izamu'
30' Rugangazi Prosper yari agerageje ishoti mu izamu rya APR FC ariko umupira ujya hanze'
29' Mamadou Sy wari uryamye hasi ahagurutse arwana'
24' Niyomugabo Claude yari ahaye umupira mwiza Mamadou Sy ariko awutera hanze y'izamu'
23' Umuzamu wa Vision FC Bienvenue Desire atabaye ikipe nyuma yo gukuraho umupiora yari asigaranye wenyine na Mamadou Sy'
22' Abakunzi ba APR FC bari mu byishyimo bidasanzwe kuko bazi ko umukino uramutse urangiye gutya baguma kurushwa inota rimwe na Rayon Sports'
19' Cheik Djbril Ouattra afunguye amazamu ku ruhande rwa APR FC kuri penaliti'
19' Gooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Cheik Djbril Ouattra'
17' penaliti ya APR FC nyuma y'ikosa rikorewe mahamadou lamine Bah ku ikosa rikozwe na Irambona Patrick'
16' Nzotanga yari akinnye neza imbere y'izamu rya Vision FC ariko ba myugariro barawurenza'
15' Kufura izamuwe na Rugangazi Prosper ariko Niyigena Clement aratabara'
14' Kufura ya Vision FC n'ikarita y'umuhondo kri Mugisha Gilbert'
13' Vision FC yari ibonye amahirwe ya Kufura ariko Cybahiro Iradus awutera kure y'izamu'
11' Cheik Djbril Ouattra yari acomekeye umupira mwiza Mamadiu SY ariko umuzamu wa Vision Janes Bienvenue Desire arawumutanga'
Umufanaukomeye wa APR FC Mutenzi Eto'o nawe yaje gukurikirana umukino wa APR FC na Vision FC
8' Abakinnyi ba APR FC barangajwe imbere na Cheik Djbril Ouattra, Nzotanga Dieudonne, Lamine Bah bakomeje kotsa igitutu ikipe ya Vision Fc ariko u bwugarizi buguma guhagarara neza.
5' Mussa Esenu yari akinanye neza na Cyubahiro Iradus ariko Iradus ateye umupira Ishimwe Pierre arawufata neza cyane'
3' Ikipe ya Vision FC yari igerageje ishoti rya kure ritewe na Rurangwa Mossi ariko umupira ujya ku ruhande rw'izamu'
1' Ruboneka Jean Bosco ateye kufura ikomeye ya APR FC ariko Niyigena Clement ateye umutwe umupira ujya ku ruhande'
0:33' Kufura ikomeye ya APR FC nyuma y'uko Mamadou Sy yari azamukanye umupira mwiza mu izamu rya Vision FC'
0:00' Umukino uratangiye Mussa Esenu wa Vision atangira akinana na Bagenzi be'
UMUKINO URATANGIYE
Abakinnyi babnje mu kibuga ku ruhande rwa Vision FC ni Bienvenue James Desire, Irambona Patrick, Rurangwa Mossi, Stepfen Bonny, Laurent Nshimiye, Ndikumana Edgar Faustin, Rugangazi Prosper, Cyubahiro Iradus, Mussa Esenu, Ishimwe Fabrice na Zabio Pascal.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC ni Ishimwe Pierre, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu, Ndayishimiye Didier, Dauda Youssif, Ruboneka Bosco, Lamine Bah, Djibril Ouattra, Mugisha Gilbert na Mamadou Sy.
Ni umukino amakipe yombi ashaka gutsinda kuko ni ingirakamaro kuri buri Kipe. APR FC irifuza kuwutsinda kugira ngo igire amanota 45 maze isigare irushwa inota rimwe na Rayon Sports ya mbere cyane ko yo yamaze gutsindwa umukino w’umunsi wa 22 itsinda 1-0 nqa Mukura VS.
Ikipe ya Vision FC nayo iri kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri iramutse itsinze uyu mukino yagira amanota 18 ikaguma kureba ko yakwizamurira amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere, cyane ko irakina uyu mukino izi neza ko Kiyovu Sports ikomeje kuyisiga mu manga kuko yo yamaze gutsinda Police Fc 1-0.
Umukino uheruka guhuza aya makipe, ikipe ya
APR FC niyo yawutsinze ariko iwutsinda abakunzi ba ruhago batemeranya n’imisifurire
kuko bemeza ko APR FC yahawe penaliti zitari ngombwa ahubwo ikimwa izari
ngombwa.
Uko abakinnyi ba APR FC basesekaye kuri Kigali Pele Stadium
TANGA IGITECYEREZO