Abasore n’inkumi (20 bose hamwe) bamaze ukwezi kurenga mu myiteguro ibaganisha guserukana ishema n’isheja kuwa 08 Nzeli 2018 ahazatangazwa ubaye Rudasumbwa ndetse na Nyampinga 2018 (Miss&Mister Elegancy Rwanda 2018).
Abasore 10 n’abakobwa 10 bamaze igihe bafite abatoza babiri babigisha intambuko, kubyina bijyanye n’umuco nyarwanda, imbyino z’ubu, kuvugira mu ruhame n’ibindi byinshi bibatyaza mu migirire ya buri munsi. Mu gihe bamaze bagiye batemberezwa ahantu hatandukanye nko ku Gisenyi n’ahandi, ..
Bagize kandi igihe cyo gusohokera kuri Hotel zitandukanye n’ahandi hantu hanyuranue biga ibintu bitandukanye. Ibi byose byabaye hagamijwe ko bakomeza kwitegura neza guseruka neza ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa bagaragaza ubushongore n’ubukaka.
Abakobwa icumi bahatanye mu irushanwa
Abakobwa bahataniye ikamba (Miss Elegancy2018) ni : Ingabire Jannet, Ishimwe Bella, Mukagatera Colette, Mukangwije Rosine, Umukundwa Monique, Narame Yvette, Ruth Umubyeyi, Sonia Kayitesi, Umulisa Divine ndetse na Umutesi Gisele.
Abahungu icumi bahatanye mu irushanwa
Abahungu 10 bahatanye (Mister Elegancy Rwanda 2018) ni : Manirakiza Boris, Manishimwe Deo, Mugisha Ramadhan, Ndayishimiye Felix, Niyirora Nshongore Divic, Nzozinziza Christian, Twagira Prince Henry, Shyaka Chris Nelson, Mukundwa Amir ndetse na Iradukunda Christian.
Iri rushanwa rizasowa kuwa 08 Nzeli 2018 kuri Marriot Hotel. Kwinjira ni ibihumbi bitanu (5000Rwf) mu myanya isanzwe n’ibihumbi icumi (10,000Rwf) mu myanya y’icyubahiro, ibihumbi ijana ku meza y’abantu batandatu (100,000Rwf).
AMAFOTO:
Batemberezwa ahantu hatandukanye hagamije ko baruhuka mu mutwe
Ni akanyamuneza kuri bose
Ni ibihe bitibagirana
Ubuzima buraryoshye mbere y'isozwa ry'irushanwa
Mu myitozo bigishwa byinshi bizabafasha guserukana ishema
TANGA IGITECYEREZO