Ama G The Black ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye hano imbere mu gihugu bakora injyana ya Hip Hop. Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye kuri ubu afite indirimbo nshya yise ‘Akarima k’igikoni’. Kuri ubu Ama G ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kumenya ko Hon.Bamporiki azi neza iyi ndirimbo ye nshya ndetse azirikana amagambo ayigize.
Ibi uyu muhanzi yabibwiye Inyarwanda.com mu kiganiro twagiranye maze avuga ko nta muhanzi bitashimisha kumva ko abayobozi bakuru b’igihugu bakurikirana ibihangano bye. Ama G yashimishijwe no kumva Hon. Bamporiki atanga urugero ku ndirimbo ye byongeye agatanga urugero ku ndirimbo nshya ibi ngo byumvikanisha ko uyu muyobozi akurikirana muzika ye.
Ama G The Black yagize ati”Ndamushimira kuba akurikirana muzika yanjye ni iby'agaciro kandi ibi bintera imbaraga kumva ko n’abayobozi bakuru bakurikirana ibikorwa byanjye bityo binsaba gukora cyane ku buryo ntazabatenguha.” Uyu muraperi nyuma yo kwishima yanashimiye Hon. Bamporiki Edouard Perezida wa Komisiyo y'Itorero ry'Igihugu kuba akurikiranira hafi muzika ye.
Ama G yashimiye bikomeye Edouard Bamporiki kuba akurikiranira hafi ibihangano bye
Hon. Bamporiki Edouard yavuze kuri iyi ndirimbo ubwo yari abajijwe ubutumwa yaha abahanzi muri rusange cyane abanyuze mu itorero ry'Igihugu nyuma y'uko yari amaze kunenga Oda Paccy. Uyu muyobozi yasabye abahanzi guhanga ibihangano bifasha abanyarwanda anatanga urugero ku ndirimbo nshya ya Ama G The Black yitwa ‘Akarima k’igikoni’, aha akaba yasobanuye ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo.
UMVA IYI NDIRIMBO NSHYA YA AMA G THE BLACK YITWA ‘AKARIMA K’IGIKONI’
TANGA IGITECYEREZO