Mu nama ya 27 y'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Afurika iri kubera mu Rwanda muri Kigali Convention Centre, itsinda ry’abanyeshuri biga umuziki ku Nyundo ryaririmbanye ubuhanga indirimbo yubahiriza uyu muryango.
Aba banyeshuri bo ku Nyundo baririmbye iyo ndirimbo kuri uyu wa 17 Nyakanga 2016 ahagana isaa Saba z’amanywa ndetse no kuri uyu wa mbere tariki 18 Nyakanga bakaba bongeye gutumirwa kuririmba iyo ndirimbo.
Umwe muri abo banyeshuri biga umuziki ku Nyundo yadutangarije ko iyo ndirimbo bayiririmbanye ubuhanga mu ndimi enye zemewe n’uwo muryango (AU). Indimi bayiririmbyemo hari: Icyongereza, Igifaransa, Igiporotugali ndetse n’Icyarabu ndetse ngo bari biteguye no kuyiririmba mu zindi ndimi iyo babona umwanya.
Abanyeshuri bo ku Nyundo baririmbye iyo ndirimbo mu ndirimi 3
Iyo ndirimbo yubahiriza Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Afurika, ihamagarira abanyafrika kuba umwe bakaba igiti cy'ubuzima. Iyi ndirimbo yitwa 'Let us all unite and celebrate together' bikaba bisobanuye kwishyira hamwe nk'abanyafrika bakishimira hamwe.
Yves Rugamba umwe muri iryo tsinda ry’abanyeshuri bo ku Nyundo akaba ageze mu mwaka wa gatatu ari nawo wa nyuma, yatangarije Inyarwanda.com ko ari amahirwe akomeye bagize yo guhagarara imbere y’abanyacyubahiro ku isi bakabaririmbira ndetse bakabishimira cyane.
Yves Rugamba usanzwe akora n’umuziki ku giti cye aho aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Aragiye’, yakomeje avuga ko nk’umunyeshuri wiga ku Nyundo bimuha icyizere cy’ejo hazaza heza mu muziki akora ndetse by’umwihariko akaba ari ikimenyetso cy’uko kwiga umuziki ku Nyundo ari ukwiteganyiriza neza.
Abo banyeshuri bagaragaje ubuhanga bafite mu majwi agororotse mu nama mpuzamahanga ya AU yahuje abakuru b’ibihugu 31,ba visi perezida ,ba Minisitiri w’Intebe, ababungirije n’abahoze ari abakuru b’ibihugu bateraniye i Kigali mu nama ya 27 ya AU yiga ku iterambere ry’abatuye umugabane wa Afrika.
Ni inama ikomeye iri kuba ku nshuro ya 27
TANGA IGITECYEREZO