Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 13 Ukwakira 2016 inkumi y’uburanga izwi ku izina rya Tunda Anna iherutse kugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Salome’ ya Diamond yari igeze i Kigali aho yifashishijwe na Yvan Buravan akazagaragara mu mashusho y’indirimbo ye nshya yamaze kugera hanze yise Just a Dance.
Nyuma yo gufata amashusho y’iyi ndirimbo Yvan Buravan yahise ashyira hanze amajwi y’iyi ndirimbo anatangaza ko bitarenze icyumweru kimwe azaba yamaze gushyira hanze amashusho yayo mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi b’ibihangano bye badahwema kumushyigikira no kumuba hafi bya buri munsi.
Yvan Buravan n'uyu mukobwa mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo
Nkuko tubikesha ubuyobozi bwa New Level ngo gukoresha aba bakobwa bazwi mu karere ngo ni bumwe mu buryo bwo guteza imbere muzika nyarwanda dore ko nka New Level bahamya ko uyu mukobwa iyo aje akajya mu mashusho y’indirimbo nawe ayamamaza kandi agahera mu gihugu atuyemo bityo indirimbo ikamamara muri icyo gihugu.
TANGA IGITECYEREZO