Kigali

Mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyo guteza imbere umuco wo gusoma

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:16/02/2015 22:02
0


Muri uyu wa mbere tariki ya 16 Gashyantare 2015, mu Rwanda hatangijwe Icyumweru cyo gusoma no kwandika aho cyatangiriye mu ntara y’Amajyaruguru akarere ka Rulindo, umurenge wa Base ku nsanganyamatsiko igira iti “Dusome duharanira kwigira”



Iyi gahunda yahuriranye no gufungura isomero mu karere ka Rulindo mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda muri rusange umuco wo gusoma no kwandika, aho ababyeyi basabwe gufata iya mbere bagana amasomero mu gutanga urugero no gutoza abana umuco wo gukunda gusoma.

Abaturage mu isomero

Abaturage batangiye kwitoza umuco wo gusoma

Emelienne Niwemwiza,Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza  yagize ati “Ubu dusigaranye abaturage 1016 batazi gusoma no kwandika,  twiyemeje ko uyu mwaka tuzagera kuri 95% maze umwaka utaha tugahiga 100%.” Akomeza kanndi  avuga ko bafite amasomero 179 ari mu bigo by’amashuri n’ahandi hatandukanye mu karere. Iri somero ririmo ibice 2 bitadukanye iryabana ni ryabantu bakuru .

Vice mayor Niwemwiza

Emelienne Niwemwiza,Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza

Muri iyi gahunda, hateganijwe ibikorwa bitandukanye birimo amarushanwa yo gusoma no kwandika imivugo, azitabirwa n’abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Hazabaho kandi gutanga ibihembo, ingendo zigamije guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika, imurikabitabo, gusura amasomero n’ibindi bigamije gushishikariza abantu kugira umuco wo gusoma.

Isomero ryafunguwe i Rulindo

Iri somero niryo ryatangijer muri aka karere

Iri torero ryasusurukije abitabiriye iki gikorwa

Iri torero ryasusurukije abitabiriye iki gikorwa

Dore ibi bikorwa bizakurikirana mu ntara zisigaye:

Ku wa 17 Gashyantare 2015 bizabera mu ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza.

Ku wa 18 Gashyantare 2015 bizabera mu ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza.Hanyuma

 ku wa 19 Gashyantare 2015 bibere mu ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Rusizi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND