Tariki 15 Mutarama 2017 nibwo habaye umuhango w’itabarizwa ry’umwali Kigeli V Ndahindurwa wari warabatijwe Jean Baptiste, mu gitondo cya kare umugogo we wavanwe mu bitaro werekezwa i Nyanza mu Rukari aho yimiye asomerwa misa nuko atabarizwa iruhande rwa Mutara III Rudahigwa, umuvandimwe we ari nawe yasimbuye ku ngoma.
Abantu baringaniye biganjemo abo mu muryango wa Kigeli nibo bari ku bitaro byitiriwe umwami Fayisali bategereje ko umugogo we ubashyikirizwa bakawuherekeza aho yagombaga gutabarizwa. Ku isaha ya saa moya irengaho iminota mike nibwo uyu mugogo waje gushyirwa mu kinyabiziga cyabugenewe ndetse n’ikamba rya cyami ritwawe n’abo mu muryango nuko urugendo rugana i Nyanza ruratangira.
Nta mbogamizi zigeze ziba mu nzira ubwo uyu mugogo wajyanwaga i Nyanza, saa tatu n’igice wari usesekaye i Nyanza aho abandi baturage basanzwe batuye i Nyanza n’abandi bashyitsi baturutse mu bice bitandukanye bari bategereje. Umutekano wari wose kuko nta muntu winjiraga atabanje gusakwa mu rwego rwo kwizera ko abitabiriye uyu muhango bose bafite umutekano.
Hakurikiyeho gahunda yo kwakira abashyitsi ndetse no kubaha ikaze mu byicaro, hanyuma ku isaha ya saa tanu misa iratangira, yari iyobowe na nyiricyubahiro Musenyeri Filipo Rukamba, Chorale de Kigali niyo yaririmbye muri iki gitambo cya misa. Musenyeri yavuze ko Kigeli yabayeho mu buzima bwa gikristu akaba ari nayo mpamvu kumuherekeza bikozwe gikristu, yanabatirijwe i Nyanza.
Igitambo cya misa kiri hafi guhumuza hatanzwe umwanya ku bantu 3 ngo bagire icyo bavuga ku itanga ry’umwami Kigeli V Ndahindurwa, abo ni Ezra Mpyisi watanze amasomo menshi ashingiye ku mateka no ku buzima bwa Kigeli nk’umwami wabaye mu buhungiro imyaka myinshi, hari kandi na Speciose Mukabayojo uva inda imwe na Kigeli V Ndahindurwa wavugiwe n’umuhungu we, hasoza Uwacu Julienne, minisitiri w’Umuco na Siporo wari uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda muri uyu muhango.
Soma hano ubutumwa batanze muri uyu muhango
Nyuma yabo igitambo cya misa cyasojwe hakurikiraho kwerekeza i Mwima ahatabarijwe umwami Mutara III Rudahigwa, dore ko muri uyu muhango higanjemo gushimira Imana kubera ko gutabarizwa mu Rwanda kwa Kigeli byagoranye byabanje guca mu nkiko nyamara bikarangira uruhande rw’abifuza ko atabarizwa mu Rwanda rutsinze, rukaba runashimira leta y’u Rwanda na Perezida Paul Kagame by’umwihariko kubera uburyo bafashe mu mugongo uyu muryango mu bihe bitoroshye.
Ubwo umugogo wavanwaga mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali
Umubeyi Mukabayojo agera ku bitaro
Minisitiri Uwacu Julienne nawe yari yazindutse
Imodoka ya polisi yagendaga imbere y'indi ihetse umugogo wa Kigeli V Ndahindurwa
Aha umugogo w'umwami wari umaze kwambuka nyabarongo, ugeze ku Ruyenzi
Nyuma y'amasaha 2 umugogo ugeze hafi y'amarembo yo mu Rukari
Ngaha ahari hagenewe kwakirirwa abashyitsi
Mu ngoro y'umwami mu Rukari
Abantu benshi bari bitabiriye uyu muhango
Abaririmbyi ba Chorale de Kigali nibo baririmbye muri iki gitambo cya misa
Igitambo cya misa cyatuwe na musenyeri Filipo Rukamba
Mpyisi ashimira abajyanye nawe kuburanira ko Umwami yatabarizwa mu Rwanda
Kirisitina na Angela bagiye kuburana bahagarariye Mukabayojo, Mpyisi yabagereranije na Ndabaga kubera ubutwari bagize
Mukabayojo bamuvugiye ijambo yicaye kubera intege nke
Umuhungu wa Mukabayojo wamuvugiye ijambo
Imihango yari ikomereje i Mwima
Abantu bari mu nzira bava mu Rukari berekeze i Mwima aho umwami yari agiye gutabarizwa
Pasiteri Ezra Mpyisi yasindagiye n'amaguru agana i Mwima
Kigeli Ndahindurwa agiye asanga umwami Mutara III Rudahigwa n'umwamikazi Rosalia Gicanda i Mwima
Abanyamakuru mpuzamahanga nabo bari bitabiriye uyu muhango, uyu ni uwa France 24
Ezra Mpyisi yabanje kwicara akigera i Mwima
Umugogo wa Kigeli V Ndahindurwa i Mwima
Musenyeri Filipo Rukamba yakomeje i Mwima aha umugisha bwa nyuma umugogo w'Umwami Kigeli Jean Baptiste Ndahindurwa
Aha niho umwami Mutara III Rudahigwa yatabarijwe
Umubyeyi akaba n'umuvandimwe rukumbi wa Kigeli ukiriho Mukabayojo Speciose asezera bwa nyuma kuri musaza we
Na Ministiri Uwacu Julienne yasezeye ku mwami Kigeli V Ndahindurwa
Photo Credit: Ashimwe Shane Constantin @Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO