Kigali

Itsinda ry'abanyarwanda ryasuye urutare rwa Kamegeri, amasuka ya Papa n'ahandi - AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/10/2016 10:11
1


Muri gahunda yo gushishikariza abanyarwanda gukunda ibyiza by'iwabo no gusura ahantu ndangaburanga habumbatiye amwe mu mateka y'igihugu, ku ikubitiro kuri uyu wa 30 Nzeri 2016 itsinda rya bamwe mu banyarwanda bari barangajwe imbere n'abo mu Kigo cy'Igihugu cy'iterambere (RDB) bahagurutse i Kigalibajya gusura tumwe mu duce ndangaburanga.



Ahagana saa tanu z'amanywa muri bus za RDB eshatu zigezweho wagira ngo ni indege uzirebeye inyuma, nibwo bahagrutse i Kigali bajyana n'itsinda ry'amanyamakuru barimo n'uwa Inyarwanda.com. Wilson, umuyobozi wa Wilson Tours ni we wagiye asobanurira abantu ibice bigize umuhora w’Amajyepfo iryo tsinda ry'abanyarwanda ryanyuzemo rijya gusura ibyiza ndangaburanga bitatse igihugu cy'u Rwanda.

Muri urwo rugendo rwo kureba ahantu ndangaburanga, aha mbere babonye ni Ijuru rya Kamonyi, bahava bajya gusura Amasuka ya Papa, bakurikizaho urugo rw'umugabekazi Kankazi, bahava bajya ku rutare rwa Kamegeri, bajya kuri National Art Gallery i Nyanza basoza bakora igitaramo cyabereye ku ngoro ndangamurage y’u Rwanda i Huye. Mu mafoto tukaba tugiye kubereka uko byari bimeze.

Jean Luc Habimana

Izi modoka zigezweho zimeze nk'indege nizo zibatwaye zibavanye kuri RDB

RDBRDB

Wilson uyobora Wilson Tours  yagendaga asobanurira abantu aho bageze

Site ya mbere: Ijuru rya Kamonyi

Aha ni ho twahereye, gusa ntitwageze ku ijuru rya Kamonyi kuko umuhanda utabitwemereraga ahubwo twarirebeye ku musozi wa Shyori. Aha ku ijuru rya Kamonyi niho umwami Mazimpaka yatahaga, ubwo yabaga avuye aho yakoreraga imirimo ye ya buri munsi dore ko ari we wadukanye iyi miyoborere mishya (administration), kuko yagiraga aho twakwita nk’ibiro nuko agataha hano ku ijuru rya Kamonyi.

RDB

Hano bazamukaga bagana kuri shyori

RDB

Hano ni ku gasozi ka Shyori aho ingabo zakambikaga, dore ko hitaruye nuko zigashobora kugenzura neza ibice byose

Site ya kabiri: Amasuka ya Papa

Aya masuka aherereye mu karere ka Muhanga, aho ubushakashatsi bwerekanye ko neza neza ari mu mutima w’u Rwanda (centre) Igihe Papa yasuraga u Rwanda mu w’I 1990, yanze kugenda atageze mu mutima w’ u Rwanda, nuko ahasiga ikimenyetso cy’amasuka, bisobanura kwifuriza abanyarwanda uburumbuke n’amahoro.

Rwanda Develpment Board

RDB

Kuri iki kimenyetso hagaragaraho umusaraba muremure wanditseho amagambo y’impine HIS bivuga mu rurimi rw’ikiratini (Lesus Humanitas Salvatos) tugenekereje mu Kinyarwanda bisobanura Yesu cyangwa se Yesu ni umukiza w’abantu.

Site ya gatatu: Urugo rw’umugabekazi Kankazi

Aha ni mu karere ka Ruhango. Ni aho urugo rw’umugabekazi Kankazi (waje kuza kubatizwa akitwa Ladegonde, izina abanyarwanda bayoberwaga uko barivuga nuko bakivugira Rutigonda).

Kankazi

Itongo ryahozemo urugo rwa Kankazi

Miss Sharifa

Nyampinga Shariffa igisonga cya kane muri Miss Rwanda 2016 nawe yari ahibereye

Rafiki

Rafiki nawe ari mu bitabiriye iyi gahunda

Rwanda Development Board

 Belise Kariza umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB (Chief Tourism Officer) 

Abaturage batuye hano, bemeza ko uyu mugabekazi yabasigiye igihango na n’ubu bakigenderaho. Harimo nko kuba yarabatozaga urukundo, ndetse akanatoza abari n’abbategarugori ibijyanye no gutegura, ndetse n’ibindi bitandukanye, mbese ngo yababeraga umubyeyi nkuko babitangarije itangazamakuru.

Kankazi

Umukambwe utuye aha yemeza ko Kankazi na n’ubu bakimuzirikana kuko yababereye umubyeyi n’ubwo bari abana

Rwanda Develpment Board

Hano ubwitabire bwari hejuru ugereranije n’andi masite yasuwe

RDB

Abantu batandukanye barimo n'abasheshakanguhe bari babyitabiriye

Site ya kane: Urutare rwa Kamegeri

Tukigera hano ku rutare rwa Kamegeri, twatunguwe n’uko abantu benshi bajyaga bahanyura, dore ko ari ku muhanda wa Ruhango-Huye, nyamara batari bahazi. Twahasanze umuyobozi w'akarere wungirije (Vice –Mayor) ushinzwe ubukungu ndetse na Vice-Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Twabanje gutemberezwa mu nzu imurikirwamo imitako ikorerwa hano hantu.

ImitakoUrutare rwa Ndaba

Imwe mu mitako ikorerwa hano

Nk’uko twabisobanuriwe, uru rutare rwitiriwe Kamegeri wari umutware ku ngoma ya Mibambe Sekarongoro GISANURA, ubwo  umwami yabazaga igihano baha uwari yamukoshereje, nuko Kamegeri uwo agatanga igitekerezo ko bashyushya urutare nuko bakamukarangaho. Ni bwo umwami byamurakaje, kuko yasanze Kamegeri ari we mugome, nuko ategeka ko ari we bakaranga kuri urwo rutare.

Urutare rwa Ndaba

Urukuta rusobanura amateka y’urutare rwa Kamegeri

Urutare rwa Ndaba

Nguru urutare rwa Kamegeri

Site ya gatanu: National Art Gallery i Nyanza

Aha twahasesekaye ahagana saa 6:30. Twakiriwe n’umuyobozi adusobanurira ibice bitandukanye bigize iyi nzu. Iyi nzu igizwe ahanini n’ibihangano by’ubugeni byuje ubwiza byakozwe byerekeye u Rwanda, cyane cyane bivuga ku mateka w’u Rwanda, ndetse binatanga amasomo atandukanye ku banyarwanda. Harimo ibishushyanyishije amarangi, ibikoresheje intoki, amafoto n’ibindi.

amatekaamateka

Hano bari bamaze kwinjira muri iyo nzu

Amateka y'u Rwanda

Umuyobozi w’iyi nzu asobanura kimwe mu bihangano

amateka

Igihangano “Taxi For Peace” cyatangaje abantu kubera ubuhanga gikoranye

Amateka y'u Rwanda

RDB

Site ya gatandatu:  Igitaramo ku ngoro ndangamurage y’u Rwanda i Huye

Iki gitaramo cyaranzwe n’imbyino za Kinyarwanda, nuko abakitabiriye bacinya akadiho karahava. Iyi gahunda iri mu rwego rwa Tembera u Rwanda, igamije gukangurira abanyarwanda kwitabira gusura ibyiza bitatse igihugu cyabo cy'u Rwanda.

UbukerarugendoUbukerarugendoUbukerarugendoUbukerarugendo

Igitaramo cyaranzwe n’imbyino za Kinyarwanda benshi barizihirwa cyane

Inkuru&Amafoto: Jean Habimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Irakoze8 years ago
    Mwatubwira se iryo tsinda ritoranywa gute?umuntu ashatse kwitabira iyo gahunda yabigenza gute



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND