Kigali

Urutonde rw'ibyamamare nyarwanda 10 byiteguye guhura,gusangira, no gusabana n'abakunzi babyo(Igice cya 3)

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:21/11/2014 15:20
25


Mu gihe habura amezi abiri gusa kugira ngo umunsi ukomeye ku bakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda ugere, bamwe mu byamamare byo mu Rwanda bamaze gutangaza ko biteguye guhuza urugwiro no gusabana n’abakunzi babo mu birori ngarukamwaka bimaze kumenyerwa nka Inyarwanda Fans Hangout.



Tariki ya 26 ukuboza 2014 nibwo hazaba ku nshuro ya 5 umunsi w’amateka ku bakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda aho hazaba ibirori ngarukamwaka bimaze kumenyerwa ku izina rya Inyarwanda Fans Hangout aho haba umwanya wo guhura,gusabana,gusangira,kwifotoza,…hagati y’ibyamamare nyarwanda mu ngeri zose ndetse n’abakunzi babyo.

Kuri uru rutonde turagaruka ku bindi byamamare nyarwanda 10 byamaze kwemeza ko bazitabira ibi birori.

1.Ciney

Ciney

Usibye kuba ari umukobwa umaze kwigaragaza cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda, Ciney azwi mu mwuga w’itangazamakuru ndetse no kwamamaza ibikorwa bya sosiyete zitandukanye n’ibigo by’ubucuruzi.Ubuhanga mubyo akora,uburanga bwe n’igikundiro biri mu bituma abantu benshi bamukunda.Niba ushaka kuzamubona amaso ku yandi, isango ni mu birori bya Inyarwanda Fans Hangout 5.

2.Koudou

koudou

Benshi bamuzi nka Victor Fidel wahoze mu itsinda rya The Brothers, ubu akaba asigaye akoresha izina rya Koudou mu buhanzi bwe.Koudou ni umwe mu bahanzi ubuhanga bwabo budashidikanywaho ndetse ubu akaba ari umuyobozi ushinzwe ibiganiro kuri televiziyo ya TV10.Koudou nawe yiteguye guhura, gusangira no kwishimana n’abakunzi be.

3.Sandrine Isheja Butera

sandrine

Izina Sandrine Isheja Butera ni izina rimaze kumenyekana no gukundwa cyane hano mu gihugu kubera ibiganiro bye byiza yagiye akora kuri radio zitandukanye ndetse n’ijwi rye rikundwa na benshi .Sandrine Isheja Butera usigaye ukora kuri radio ya Kiss FM avuga ko yiteguye guhuza urugwiro no gusabana n’abakunzi be mu birori bya Inyarwanda Fans Hangout 5.

4.Rutamu Elie Joe

rutamu

Izina Rutamu ni izina rizwi cyane hano mu Rwanda cyane cyane ku bakunzi b’imikino.Rutamu akundwa cyane kubera uburyo azi kogeza imipira itandukanye cyane cyane iyo ku mugabane w’uburayi ndetse n’uburyo azi gusesengura ibijyanye n’imikino yose muri rusange.Rutamu Elie Joe nawe arizeza abakunzi be ko bazahurira muri ibi birori.

5.Patient Bizimana

patient

Patient Bizimana ni umuhanzi umaze kubaka izina cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana hano mu Rwanda kubera ijwi rye ryiza ndetse n’ubuhanga mu gucuranga.Patient Bizimana nawe azitabira ibirori bya Inyarwanda Fans Hangout 5.

6.Ben Nganji

ben

Bisangwa Nganji Benjamin uzwi cyane ku izina rya Ben Nganji ni umunyamakuru,umuhanzi ndetse n’umukinnyi w’amakinamico ukunzwe cyane hano mu Rwanda.Kuri ubu Ben Nganji akora kuri KT radio.Nawe aremera ko atazatangwa mu birori bya Inyarwanda Fans Hangout ku nshuro yabyo ya 5.

7.Eddie Mico

Eddie

Eddie Mico nawe ni umuhanzi ukomeye kandi ukunzwe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana hano mu Rwanda kubera ijwi rye ryiza ndetse n’ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze.Uyu nawe arizeza abakunzi be kuzahurira nabo mu birori bya Inyarwanda Fans Hangout.

8.Claude Kabengera

kabengera

Claude Kabengera ni umunyamakuru ubimazemo igihe,ukunzwe kandi urangwa n’ubunyamwuga mu kazi ke.Benshi bamukunda mu biganiro akora ariko cyane cyane mu biganiro by’imyidagaduro.Ubu akora kuri radio Isango Star.Claude Kabengera nawe aremeza ko azitabira ibi birori.

9.Social Mula

social

Social Mula ni umuhanzi umaze kugaragaza ko ubushobozi n’impano ye muri muzika bidashidikanywaho.Ntawashidikanya ko hari benshi bifuza kumubona amaso ku yandi ndetse bakanahuza urugwiro.Social Mula nawe ntazatangwa mu birori bya Inyarwanda Fans Hangout 5.


10.Tidjara Kabendera

tidjara

Tidjara Kabendera ni umunyamakuru ukunzwe cyane hano mu Rwanda kandi umaze igihe muri uyu mwuga.Tidjara Kabendera akora kuri radio na televiziyo Rwanda.Tidjara Kabendera nawe avuga ko yiteguye kuhura ndetse akanasabana n’abakunzi be mu birori bya Inyarwanda Fans Hangout.

Iki ni icyiciro cya gatatu cy’ibyamamare 10 byamaze kwemeza ko bizitabira ibirori ngarukamwaka bya Inyarwanda Fans Hangout 5 bizaba tariki ya 26/12/2014 bizabera kuri Hill Top Hotel I Remera ku muhanda ujya ku kibuga cy’indege I Kanombe.

Kanda hano urebe igice cya mbere cy'ibyamamare bizitabira ibi birori na hano urebe igice cya kabiri.

Ese ni ikihe cyamamare wifuza kuzabona muri ibi birori?

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • raissa10 years ago
    Wawoooo mbega byiza patient arahari
  • kc10 years ago
    wow Nzaza kureba Sandrine ndamukunda cyane
  • kalisa10 years ago
    olala Ciney i love you so much
  • rwema10 years ago
    nagizengo!! social mula?ndahabaye kbs basaza!!
  • Uwamamaye10 years ago
    Wawoo Dore umukobwa Narinanarabuze Ndeberaho Ubwiza Bwabari Bomurwanda
  • kimu10 years ago
    wow sandrine isheja nzaza kukureba kko ndagukunda rwose kdi cyane.
  • kado10 years ago
    tijara kabendera naza muri ibyo birori ntabwo tuzaza kuko arashyanuka cyane
  • kado10 years ago
    tijara kabendera naza muri ibyo birori ntabwo tuzaza kuko arashyanuka cyane
  • romeo ntwali10 years ago
    Miss Jojo c ntazahaboneka?i lv her,i wish she will be there.
  • 10 years ago
    kabengera claude
  • 10 years ago
    kabengera claude
  • denyse10 years ago
    byaribyiza rwose.gusa tidjara mumukuremo ntago tumushaka.abandi bose ntakibazo.
  • katabarwa eric10 years ago
    ndifuza kubona joddy ndamwemera cyane
  • uwase annick10 years ago
    ni fuza kuzabonamo social mula ndamukunda cyanee
  • Alice Robert10 years ago
    nc kbs kwinjira na ngahe? niheh? thx
  • phizo10 years ago
    Ko superstars basigaye, hakaza undergrounds???? Si sawa!
  • tony10 years ago
    Ehhhhh ndumiwe koko ngo gushyanuka?Kado ko mbona ubimurusha waaaaa,Deny ntuzaze mama maze ikirori gihagarikwe..jye ndifuza kuzabona umwana Wa Mukarujanga
  • Gtz10 years ago
    Abanyarwanda tuzareka roho mbi ryari koko!cg ni ibikorwa bibi bikidukurikirana?ni gute uvuga ngo kanaka ndamwanga mutaziranye?gushyanuka byo nasanze ari umuco Wa twese.Tidjara Mukobwa Wa Kabendera ntuzakangwe nabisi abo ni imburamukoro kuko afite icyo akora ntiyagutaho umwanya akwanga ntacyo mupfa.naho Se nimba ushyanuka bikagutunga ntawe usabye komereza aho mwana abatagira ishyari tukuri inyuma.mumbwire nimba Super Swagger izaba irimo nzaze.
  • Alice uwamahoro10 years ago
    Kado na Dennyse muransekeje muribaza ko kumwanga kwanyu bizatuma adatera imbere.Tidjara ni umwe mubanyamakuru bakunzwe kuba mumwanga mutamushaka ntibyatuma avamo.gusa nsanze ahubwo mumurusha gushyanuka.ni gute utuka umuntu utakuzi koko!!!Tidja bagucira akobo igucira akanzu komera aho Imana irakuzi.jye abastars bacu ndabakunda nzaza mbarebe sinakwanga umuntu ntaho tuziranye ntanicyo dupfa.Inyarwanda mukomereze aho mutugezaho gahubda nziza.
  • tony10 years ago
    Ehhhhh ndumiwe koko ngo gushyanuka?Kado ko mbona ubimurusha waaaaa,Deny ntuzaze mama maze ikirori gihagarikwe..bye ndifuza kuzabona umwana Wa Mukarujanga



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND