Kigali

Miss Bahati Grace mu byishimo bikomeye kubera indi ntambwe ikomeye yateye mu buzima bwe

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:12/05/2015 8:51
2


Miss Bahati Grace wabaye nyampinga w’u Rwanda 2009, yamaze gusoza amasomo ye y’ikiciro cya mbere cya kaminuza ndetse yiteguye gushyikirizwa impamyabumenyi ye mu mpera z’iki Cyumweru kuwa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2015.



Aho aherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Miss Bahati Grace akaba arangije mu bijyanye n’amenyo(Dental assisting), muri kaminuza ya Kirkwood Community College.Ni nyuma y'uko kandi amashuri yisumbuye yari yasoreje muri Lycee de Kigali mu ishami rya Mathematics Chemistry and Biology (M.C.B).

Miss Bahati Grace yari amaze iminsi yimenyereza kwa muganga

Uyu mukobwa(fille-mere), usanzwe ufite amateka n’ubuhamya bukomeye bw’ubuzima bwe, avuga ko yishimiye cyane iyi ntambwe ateye, akaba ari intsinzi yo kwihangana no kwiyegereza Imana, ari nawo murage ashaka kuraga umwana we babanye mu bihe bikomeye kuva amubyara.

Mu magambo ye, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru w’inyarwanda.com,yagize ati “Ntakinezeza nko kumva hari aho nigejeje kuko ni ishema kuri njye, ndetse n’umwana wanjye ndamubera urugero rwiza kabone niyo yahura nibigoranye bimeze gute mu buzima, biramwigisha ko atagomba gucika intege kandi agomba guhorana n’Imana muri byose.”

Miss Bahati n'umuhungu we Ethan, aharanira kubera intangarugero

Miss Bahati Grace avuga ko akurikije amateka ye, nta rubyiruko cyane cyane abakobwa bari bakwiriye gucikiriza amashuri yabo, ko ahubwo bagomba guhatana n’ubwo byaba bitoroshye ariko byibuze bakarangiza amashuri yisumbuye, cyane ko no mu Rwanda hari gahunda nziza yo korohereza urubyiruko kwiga yaba amashuri asanzwe cyangwa ay’ubumenyingiro n’ubukorikori. Ati “Ndumva ari urugero rwiza ntanze ku rubyiruko nyuma y’ibyo nanyuzemo benshi bamenye. Nicyo cyifuzo cyanjye, ko byibuze urubyiruko rwaharanira gukomeza amashuri yisumbuyeho.”


Nyuma yo gusoza amasomo ye, Bahati Grace ashobora kongera kugaragara aririmba ahimbaza Imana muri korali ye, aho asengera mu rusengero bita New Covenant Bible Church. Uyu mukobwa kandi mu minsi ishize yari yatangaje ko nyuma yo kurangiza amasomo ye ashobora kwisuganya maze we n’umwana we bakaza gusura inshuti n’abavandimwe mu Rwanda.


Umurage wa mbere yahaye umwana we ni bibiliya n'urukundo

Miss Bahati Grace yabaye nyampinga w’u Rwanda 2009, abasha kwinjira mu mateka y’u Rwanda nka Nyampinga wa mbere watowe ku rwego rw’igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyuma gato yaje kwinjira mu rukundo n’umuraperi K8 Kavuyo ndetse ubwo uyu muraperi yerekezaga muri Amerika gukomerezayo amasomo ye, uyu mukobwa yashakishije ibyangombwa amusangayo urukundo rurakomeza ndetse baza kubyarana imfura yabo Muhire Ethan, gusa iby’urukundo byaje guhagarara nk’uko Bahati aherutse kubitangaza, kubera kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe, kuri ubu ikiriho akaba ari uko babanye mu bwubahane nka bantu bafitanye umwana. 

Mu butumwa aheruka kugenera urubyiruko mu minsi ishize, mu kiganiroyari yagiranye n’inyarwanda.com ubwo yagarukaga ku buhamya bwe yasangizaga urubyiruko yari yagize ati “Icyo nakongeraho ni ukonakwifuriza urubyiruko rw'u Rwanda muri rusange gutera imbere no kwirinda ibishuko Kuko nizeye neza ko abankurikiye bose banyigiyeho barushaho gukora neza. Icyo nabasaba ni uko ubu buhamya bwanjye nsangije urubyiruko rw’abafasha kurushaho kwiyegurira Imana bayisaba kubayobora ntibagwe mu bishuko bya hato na hato.”

 

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kiki9 years ago
    AKAKANA GASA NA NYIRAKURU PATERNELLE DISI
  • h9 years ago
    nakomeze atere imbere areke uriya murara ngo ni Kavuyo wamutaye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND