Nasibu Abdul Juma, umuhanzi ukomoka muri Tanzaniya wamamamaye cyane ku izina rya Diamond Platinumz yamaze kugera i Kigali, aho aje kwitabira igitaramo ngarukamwaka cya East Africa party gitegerejwe kuri uyu wa Kane tariki ya 01/01/2015.
Diamond Platnumz akaba ageze i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki ya 29/12/2014, ahagana ku isaha ya saa moya n’igice z’umugoroba, avuye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi aho yakoreye igitaramo kuri iki Cyumweru. Uyu muhanzi akaba yari kumwe n’ikipe y’abacuranzi be n'abamurindira umutekano ndetse n’umukunzi we ugezweho 'Zari' ukomeje kugenda amuherecyeza hirya no hino aho yerekeje.
Ubwo indege yari ikibageza hasi ku butaka bw'u Rwanda.Diamond yashyize ahagaragara iyi foto agaragaza ko yishimiye gusoreza umwaka ku nshuro ye ya mbere mu Rwanda
Ku kibuga cy’indege i Kanombe, abantu benshi biganjemo abanyamakuru n’abakunzi ba Diamond bari babukereye baje kumwakira. Mu minota mike yaganiriye n’itangazamakuru Diamond yavuze ko yishimiye kuza ku nshuro ye ya mbere gutaramira abanyarwanda akaba yizere ko bazagirana ibihe byiza muri iyi minsi mikuru isoza umwaka.
Mu mafoto
Diamond i Kigali
Diamond yaje agaragiwe na Zari
Urukweto rwo mu bwoko bwa 'NIKE Airforce ONE' nirwo Diamond yakandagije bwa mbere ku butaka bw'u Rwanda
Diamond aganira n'itangazamakuru ryo mu Rwanda
Diamond na Zari mu modoka
Imirabyo y'amafoto yacicikanaga
Abantu benshi bari baje kwihera ijisho uyu muhanzi ukunzwe cyane muri iyi minsi muri Afrika no mu bice bitandukanye by'isi.
Uretse igitaramo cya East african party cyo kuwa Kane tariki ya 01/01/2015, uyu muhanzi azanasabana n'abakunzi be bose mu bindi birori bya Vibe party bitegerejwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31/12/2014 i Gikondo muri Expo ground, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 10 by'amafaranga y'u Rwanda, mu gihe igitaramo cya East african party cyo kwinjiramo bizaba ari ibihumbi bitatu na 10,000Frw muri V.I.P
Diamond yavuye ku kibuga cy'indege yerecyeza muri Kigali Serena hotel ari naho agiye kuba acumbitse
Uyu muhanzi akaba azanywe ku nshuro ya mbere gususurutsa abanyarwanda na kompanyi ya East African Promoters iyobowe na Mushyoma Joseph yagiye izana ibindi byamamare birimo Fuse ODG, ElephantMan, Kidum n'abandi.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO