Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Miss Rwanda, abanyarwanda bahawe umwanya wo kugira uruhare mu matora y’ibanze y’umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda (Miss Rwanda 2015), mu bakobwa 25 bazatoranywamo 15 bazajyanwa mu mwiherero mbere y’amarushanwa ya nyuma.
Nk’uko bigaragara, abanyarwanda bahawe umwanya wo kwitorera abakobwa 15 bazajya mu mwiherero mbere yo kwerekeza mu marushanwa ya nyuma ya Miss Rwanda 2015, gutora bikaba bikorwa binyuze mu butumwa bugufi bwoherezwa kuri telefone (SMS) hanyuma bukazahabwa 20 % mu gihe 80% bizaharirwa abagize akanama nkemurampaka.
Izi nizo nimero buri umwe muri aba bakobwa yahawe, gutora ni ukwandika ijambo "miss" ugasiga akanya ukandika nimero ye hanyuma ukohereza kuri 5000
Tariki 7 Gashyantare 2015 nibwo hazatorwa ku mugaragaro abakobwa 15 bazakomeza muri aya marushanwa, mu birori bizabera i Remera kuri Stade Amahoro guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, hanyuma abazakomeza bakazahita bajya mu mwiherero muri Hoteli Serena ya Kigali bakazavamo Nyampinga w’u Rwanda uhiga abandi mu bwiza, mu bwenge no mu muco nyarwanda.
Igikorwa nyirizina gisoza amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2015 kizaba tariki 21/2/2015 kuri Serena Hotel i Kigali, ari nabwo hazamenyekana Miss Rwanda 2015 uzasimbura Akiwacu Colombe, icyo gihe hakazanamenyekana abandi bakobwa bahize abandi barimo n’ibisonga by’uzaba yabaye Miss Rwanda 2015.
ABA NIBO BAKOBWA 25 BAZATORANYWAMO 15 BAZAKOMEZA:
-Abahagarariye Intara y'Amajyaruguru:
Asifiwe Florence
Kundwa Doriane
Rubazinda Yvette
Uwase Colombe
Uwase Amanda Melissa
-Abahagarariye Intara y'Uburengerazuba:
Mogazi Vanessa
Mutoniwase Flora
Sabrina Ihozo Kalisi
Gasana Darlene
Umutoniwase Colombe
-Abahagarariye Intara y'Amajyepfo:
Bagwire Keza Joannah
Belinda Mukunde
Ingabire Divine
Joelle Ruzigana Giriwanyu
Fortunate Angel
-Abahagarariye Intara y'Uburasirazuba:
Akacu Lynca
Mutoni Balbine
Umuhoza Nadette
Naringwa Fiona Mutoni
Uwimana Ariane
-Abahagarariye umujyi wa Kigali:
Hitayezu Belyse
Mutoni Jane
Uwase Vanessa Raissa
Rudasingwa Umuhoza Negritta
Nyiranganzo Annick Lachance
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO