MTN Rwanda yagejeje imashini zidoda zigezweho ku bagore bibumbiye muri koperative zo kwiteza imbere binyuze mu budozi, izo ni ‘TINYUKA MUDOZI URASHOBOYE’ na ‘TURIMBE’ zombi zikorera mu karere ka Gasabo.
Izi mashini MTN yazemereye izi koperative ku munsi w’abagore, Chamber of Women Entrepreneurs ikaba yaragize uruhare runini mu guhuza aya makoperative n’umuterankunga wayo MTN. Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda Bart Hofker yashyikirije aba badozi imashini 10 zifite agaciro ka miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda, buri koperative ihabwa imashini 5.
Bamwe mu bagenerwabikorwa bahawe na MTN izi mashini zidoda zigezweho
Uyu muhango kandi wari witabiriwe n’abantu bo mu nzego zitandukanye harimo urugaga rw’abikorera PSF, akarere ka Gasabo, umujyi wa Kigali ndetse n’abo muri gender monitoring. Bart Hofker yashimiye cyane aba bagore bibumbiye mu makoperative avuga ko agenzwa no gusohoza umuhigo MTN yari yarabahigiye ku munsi w’abagore. Umuyobozi wa Chamber of Women Entrepreneurs Mushimiyimana Eugenie nawe yashimiye cyane MTN kuri iyi mpano izafasha aba bagore gukomeza kwiteza imbere ndetse anashimangira ko PSF yagize uruhare runini mu guteza imbere imishinga y’abikorera.
MTN yahaye imashini zigezweho koperative z'abadozi
Umuyobozi wa MTN Rwanda Bart Hofker atanga ku mugaragaro imashini MTN yageneye amakoperative
Abahagarariye aya makoperative kandi nabo bahawe umwanya bavuga akabari ku mutima, Uwimana Fatuma uhagarariye koperative ‘TINYUKA MUDOZI URASHOBOYE’ ndetse na Uwimana Alice uhagarariye ‘TURIMBE’ bose bahuje ku gushimangira ko batazapfusha ubusa aya mahirwe bahawe ndetse ngo bifuza kuzagera ku rwego rwo kuba banashinga inganda zikora imyenda. Akarere ka Gasabo nako kashimye MTN kuri iki gikorwa gikomeye kizateza abategarugori imbere dore ko ngo bari basanzwe badodesha imashini nto zitagezweho.
Madamu Mushimiyimana Eugenie ashimira MTN na PSF ku bufatanye mu guteza imbere umugore
Muri uyu muhango kandi aya makoperative yombi yashyikirije umuyobozi wa MTN Rwanda impano zijyanye n’ibyo bakora ngo bizamubere urwibutso ko igikorwa MTN yakoze cyabakoze ku mutima.
Madamu Uwimana Fatuma uhagarariye kopertive 'Tinyuka Mudozi Urashoboye' yijeje MTN ko inkunga bahawe batazayipfusha ubusa
Bageneye umuyobozi wa MTN impano
Bafungura impano
Bamuhaye impano y'imyambaro badoda
Uwimana Alice uhagarariye koperative 'Turimbe' nawe yashimiye MTN anavuga ko bizera kuzagera ku ruganda
Nabo bageneye umuyobozi wa MTN impano
Nabo bamuhaye impano y'ishati
Bafata ifoto y'urwibutso
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo- Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO