Ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki ya 18 Ukwakira 2018 ni bwo SKOL Brewery Ltd yahembaga abakinnyi barushije abandi muri Rayon Sports mu mwaka w'imikino 2017-2018, Muhire Kevin ni we mukinnyi wahize abandi muri Rayon Sports.
Ni ibirori byabereye ku kibuga cya Nzove n’ubundi ahari uruganda rwa SKOL Brewery Ltd ndetse akaba ari naho Rayon Sports ikorera imyitozo mu buryo buhoraho. Muri iki gikorwa, Muhire Kevin yahembwe nk'umukinnyi w'umwaka muri Rayon Sports (Rayon Sports season Best Player), Bimenyimana Bonfils Caleb ahembwa nk'umukinnyi wagize impinduka muri Rayon Sports (Season Revelation Player) mu gihe Eric Rutanga Alba yabaye myugariro mwiza w'umwaka mu ikipe ya Rayon Sports.
Muri uyu muhango, Muhirwa Frederick visi perezida wa Rayon Sports yijeje abafana b’iyi kipe ko bazabona ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda birimo shampiyona n’igikombe cy’Amahoro. Ruhamyambuga Paul perezida w’icyubahiro muri Rayon Sports yavuze ko Rayon Sports kuri ubu ikipe bafata nk’umucyeba ari Enyimba SC kuko ngo niyo bari ku rwego rumwe ku rwego rwa Afurika.
Muhire Kevin umukinnyi wo hagati muri Rayon Sports yababereye umukinnyi mwiza w'umwaka
Muhire Kevin yatwaye iki gihembo nyuma yo kuba yarafashije Rayon Sports mu mikino ya shampiyona, igikombe cy’Amahoro 2018 n’imikino Nyafurika ihuza amakipe y’intyoza mu bihugu byayo. Muhire Kevin yagiye atanga imipira yabyaye ibitego ndetse yanatsinze ibitego mpuzamahanga birimo n’icyo yatsinze Costa do Sol i Kigali.
Robertinho Goncalves (Iburyo) umutoza mukuru wa Rayon Sports yakirwa n'abafana na Muhire Kevin (Ibumoso)
Bimenyimana Bonfils Caleb yahembwe nk'umukinnyi wakoze impinduka muri Rayon Sports kuko amanota ye yazamutse cyane mu mikino Nyafurika
Bimenyimana Bonfils Caleb yakoze akazi gakomeye muri Rayon Sports kuko ahibukwa cyane nuko yatsinze igitego amakipe atatu mpuzamahanga arimo; Gormahia FC, Simba SC na Enyimba SC. Uyu musore yanagiye afasha Rayon Sports kubona ibitego mu gikombe cy’Amahoro 2018, irushanwa Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma igatsindwa na Mukura VS.
Bimenyimana Bonfils Caleb ahembwa nk'umukinnyi wakoze impinduka muri Rayon Sports
Bimenyimana Bonfils Caleb n'umubyeyi we wari waje kumushyigikira
Eric Rutanga Alba myugariro w'umwaka muri Rayon Sports
Eric Rutanga Alba myugariro wa Rayon Sports n’Amavubi niwe myugariro mwiza muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino 2017-2018. Eric Rutanga Alba niwe mukinnyti wizewe cyane mu bijyanye no gutera coup franc (Free-Kick Master) kuko yafashije Rayon Sports kugenda ibona amanota biciye mu buhanga bwe. Rutanga yatsinze Coup franc ebyiri mu mikino ibiri Rayon Sports yakinnye na Gormahia FC ndetse anagenda afasha mu gutuma Rayon Sports yatsinda ibitego bivuye mu ruhande rw’ibumoso.
Eric Rutanga Alba ahabwa igihembo
Eric Rutanga Alba yashimye abafana, komite n'abakinnyi bagenzi be muri rusange
Muhirwa Frederick (Ibumoso) visi perezida wa Rayon Sports na Paul Ruhamyambuga (Iburyo) perezida w'icyubahiro wa Rayon Sports
Abafana ba Rayon Sports
Abakinnyi biyeretse abafana
Abafana ba Rayon Sports basabye ko Rwatubyaye Abdul yagira icyo ababwira abizeza ko bazatwara ibikombe byose
MC NH ni we wari uyoboye ibi birori
Benurugo Kayihura Emilienne umukozi uhagarariye ubucuruzi bwa SKOL yavuze ko nk'abaterankunga bakuru bashimira Rayon Sports uko ihagaze muri uyu mwaka
Muhirwa Frederick visi perezida wa Rayon Sports yijeje abafana ko Rayon Sports izatwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda
Wanyanza umufana ukomeye wa Rayon Sports
Abafana ba Rayon Sports bari baje ku bwinshi mu Nzove gukurikirana umuhango
Rwarutabura umufama ukomeye wa Rayon Sports
Rayon Sports yabanje gukora imyitozo
REBA HANO AMASHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI IBI BIRORI
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
VIDEO: Eric NIYONKURU (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO