Christmas Ruth Kanoheli wambitswe ikamba rya Nyampinga wa mbere w'ishuri ry'umuziki rya Nyundo mu mwaka wa 2016 (Miss Ecole d'Arts de Nyundo 2016) akaba umuhanzikazi mu muziki wa Gospel unabarizwa mu itsinda NEP Queens ry'abanyempano batandatu, yarushinze n'umukunzi we Chris.
Christmas na Chris bakoze ubukwe nyuma y'igihe kitari gito bari bamaze bakundana, gusa urukundo rwabo birinze cyane kurugaragaza dore ko abantu benshi bamenye ko aba bombi bakundana ubwo hasohokaga impapuro z'ubutumire mu bukwe bwabo. Chris na Christmas bambikanye impeta y'urudashira kuwa 20/09/2020 basezeranira mu rusengero rwitwa Soul Healing Revival Church mu mujyi wa Kigali.
Chris na Christmas ku munsi w'ubukwe bwabo
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Miss Christmas yadutangarije ko umukunzi we Chris yamukundiye ibintu byinshi atarondora, icyakora yatubwiyemo 5 biza imbere y'ibindi. Ati "Ni umuntu utuje, turaganira tugahuza kandi turuzuzanya. Ni we muntu twahuye numva ndamwubashye cyane and it came naturally (byarizanye) hejuru y'uko nzi ko ngomba kubaha buri muntu wese, we byari bitandukanye, yanyiyeretse uko ari, icya gatanu nkunda uburyo ankunda. Ni byinshi byatumye ari we mpitamo".
"Ni byinshi byatumye ari we mpitamo" Christmas avuga ku mukunzi we Chris
Tariki ya 30 Ukwakira 2016, ni bwo Christmas wasoreje ayisumbuye muri FAWE Girls School. Yatotewe kuba Miss Ecole d’Art de Nyundo, iri rikaba ari ishuri ry'umuziki rifatiye runini umuziki nyarwanda dore ko buri umwaka rishyira ku isoko abanyempano mu byiciro bitandukanye batanga icyizere cyo gutumbagiza umuziki Nyarwanda ukagera ku rwego mpuzamahanga. Muri iryo rushanwa ryitabiriwe n'abakobwa 12, Christmas yanambitswe ikamba ry'umukobwa wakunzwe na rubanda (Miss Popularity)
Chris na Christmas basezeranye kubana akaramata
Mu 2016 ni bwo Christmas Ruth yambitswe ikamba rya Miss Ecole d'Art de Nyundo
TANGA IGITECYEREZO