Kigali

Uburanga bwa Miss Nishimwe Naomie bwavugishije abarimo Hamisa Mobetto-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/08/2020 9:29
0


Uburanga bwa Nishimwe Naomie wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, bwavugishije abakoresha imbuga nkoranyambaga barimo Hamisa Mobetto wakanyujijeho mu rukundo n’umuhanzi Diamond babyaranye.



Miss Nishimwe amaze iminsi afotorwa amafoto agaragaza imyambaro mishya yakorewe mu Rwanda yahanzwe n’inzu y’imideli yitwa Tanga Design yambitse benshi mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020. 

Tanga Design iyoborwa na Olivier Niyitanga [Gucci Tanga] niyo yambitse abakobwa 10 bavuyemo Nyampinga w’u Rwanda 2020. Iyi nzu kandi yambitse Sherrie Silver wari mu kanama nkemurampaka n’abandi.

Iyi nzu imaze iminsi igaragaza imyambaro yise ‘Umunanana’ igizwe n’umushanana ndetse n’akarango ka Tanga. Miss Nishimwe afatanyije n’ibisonga bye nibo bari kugaragaza iyi myenda muri iki gihe.

Iyi myambaro igizwe n’ikanzu ndende y’ibara ry’umukara igaragaza ikibero ikagarukira hejuru y’amabere. Iyi kanzu kandi ni ndende mu gice cyo hasi ku buryo ikora hasi imeze nk’iy’abageni ikururuka.

Iyi kanzu kandi iba ijyanye n’ikamba rizengurutse rigizwe n’ibimeze nk’amasaro y’umweru n’umukara, rikagira ipfundo rihagaze rifungirwa hafi y’ugutwi. Iri kamba risa neza n’iyi kanzu iba ifite umwenda wagereranya n’umwitero.

Tanga Design yavuze ko Nishimwe Naomie ‘yaberewe’ kandi bishimiye ko yabahagarariye mu kugaragaza imyambaro yabo bahanze bise ‘Ikamba Collection’. Umunyamideri Hamisa Mobetto wo muri Tanzania ari mu banyuzwe n’uburanga bwa Nishimwe Naomie, agira ati “Uri mwiza”.

Umubyinnyi w’umunyarwandakazi wabigize umwuga Sherrie Silver, Miss Akaliza Hope, umuhanzikazi Princess Priscillah [Scillah], umunyamideli Kaneza Lynka, Miss Umutesi Denise, Meghan Nimwiza n’abandi batangariye ubwiza bwa Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie.

Uburanga bwa Miss Nishimwe Naomie bwatangiriwe na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga

Miss Nishimwe Naomie yavuze ko yishimiye kugaragaza imyambaro yahanzwe na Tanga Design bari gukorana muri iki gihe

Miss Nishimwe Naomie yagaragaje imyambaro mishya yahanzwe na Tanga Design

Miss Nishimwe yambaye 'Ikamba Collection' ryahanzwe n'inzu y'imideli yitwa Tanga Design

Naomie yambaye 'Umushanana+Tanga' byahanzwe na Tanga Design yambitse abakobwa 10  bavuyemo Miss Rwanda 2020

Abarimo umunyamideli ukomeye muri Tanzania, Hamisa Mobetto batangiriye uburanga bwa Nishimwe Naomie

Miss Nishimwe Naomie yafotorewe muri Ubumwe Grand Hotel iherereye mu Mujyi wa Kigali

AMAFOTO: Sabin Abayo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND