RFL
Kigali

Urugendo rwa Charles Ishimwe, umunyarwanda ukora muri Netflix wakoze kuri filime irimo The Rock n’izindi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/07/2020 19:06
0


Amateka y’uburyo Netflix yatangiye aratangaje! Ni ikigo kimaze igihe gito cyane gitangiye ugereranyije n’izindi studio nini zizwi muri Hollywood nka Disney, Universal Studio, Warner Brothers n’izindi.



Netflix yatangiye ikodesha ama-DVD ikayohereza abakiriya bose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ayo ma-DVD yayakuraga mu kigo cyitwaga Blockbuster. Amateka agaragaza ko Netflix yigeze gusaba ko Blockbuster yayigura, ariko Blockbuster irabyanga.

Uko internet yagiye ivugururwa yatumye Netflix itangira gushyira za filime zose kuri internet, abantu barabikunda cyane kugeza igihe Blockbuster yabuze ibyo ikora irafunga.

Netflix ni yo studio ya mbere yazanye uburyo bwo kwerekana filime kuri Internet (Streaming service). Kugeza ubu izindi studio zose zirimo kugenda zitangiza ubu buryo bwazo harimo Disney +, Hulu, HBO Max, Apple TV, Amazon Prime n’izindi.

Netflix ifite umuco wo kwemerera buri mukozi gukora ikintu cyose ashaka apfa kuba ari burangize akazi yashinzwe. Umukozi ashobora guhitamo gukorera mu rugo, ku kazi, gufata ikiruhuko ashaka ariko akazirikana ko agomba kurangiza neza akazi ke kandi mu gihe nyacyo.

Charles Ishimwe ni umunyarwanda utewe ishema no kuba akora muri Netflix kandi yiteguye gusangiza abandi ubumenyi amaze kunguka.

Ishimwe yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Umuryango we wagarutse mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi afite hagati y’imyaka 5 na 6.

Yakuriye mu Mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera ari naho yigize amashuri abanza. Igihimba rusange yize mu Karere ka Nyagatare ahitwa mu Nsheke asoreza ayisumbuye kuri Kigali International Academy ku Kicukiro [Ubu ni Kagarama Secondary School].

Umwaka wa mbere wa Kaminuza yawize muri Kaminuza y'Abadiventiste (AUCA) ahita ajya kuba muri Amerika kuva mu 2010. Ubu atuye mu Mujyi wa Los Angeles muri California n’umufasha we. 

Afite impamyabumenyi mu bijyanye na TV/FILM Production yakuye muri Emerson College yo muri Boston.

INYARWANDA yagiranye nawe ikiganiro cyihariye, avuga ku rugendo rwe rwatumye yisanga ari umwe mu bakozi b’imena b’ikigo gikomeye nka Netflix.

INYARWANDA: Ukiri muto wari ufite izihe nzozi?

Ishimwe: Nkiri muto numvaga nshaka kuba umuntu ukomeye gusa. Ariko sinakubeshya ngo nari mfite umurongo nzi neza nshaka gukurikira, gusa nyuma naje gutangira gukunda mudasobwa cyane ntangira kumva IT yaba ari akazi keza kuri njye. Ntabwo naje gukomeza muri IT.

INYARWANDA: Byagenze gute ngo ukorera ikigo gikomeye nka Netflix?

Ishimwe: Ngeze mu gihembwe cya nyuma muri Emerson College aho nigiye naje kubona amahirwe yo kwimenyereza umwuga mu kigo bita Home Box Office (HBO) gikora ibijyanye n'ama-TV series hamwe na Movies. Icyo gihe hari mu ntangiriro za 2016. Nahise nimukira i Los Angeles aho icyo kigo kiri, kuko ni wo Mujyi ucumbikiye uruganda rwa Cinema muri Amerika.

Narangije kwimenyereza, ngira amahirwe mpita mbonamo akazi, nkomeza gukora muri icyo kigo. Nahamaze hafi imyaka ibiri. Imwe mu mishinga nakozemo harimo Ballers Season 3, umukinnyi w’imena ni Dwayne Johnson uzwi nka (The Rock), ndetse na David Washington, umuhungu wa Denzel Washington.

Izindi ‘Series’ nakozemo muri HBO, harimo VEEP Season 5, Silicon Valley Season 5 ndetse na Crashing Season 1. Icyo gihe cyose nakoraga nkuwungurije muri department ya Post Production. Nyuma hafi y’imyaka 2 muri HBO, naje kugira amahirwe nisanga muri NETFLIX

INYARWANDA: Tubwire ku munsi wa mbere muri Netflix

Ishimwe: Umunsi wa mbere ndetse n’amezi ya mbere yose nari meze nk’umururu [Araseka]. Sinzi niba uzi abo twitaga abaruru muri ‘secondaire’. Ibintu byose bikunyura mu maso uba ubona ari bishya kandi harimo n’ibyo usanzwe uzi. Ariko buri munsi kubera ko umuntu agenda yiga, natangiye kumenyera buhoro buhoro uko iminsi yicumaga. 

Ishimwe Charles ni umunyarwanda ukora mu kigo Netflix kerekana filime kuri Internet

INYARWANDA: Ni irihe shema ufite nk'Umunyarwanda kuba ukora muri Netflix?

Shimwe: Ntabwo nabyita ishema cyane ku giti cyanjye, ahubwo nabyita amahirwe cyangwa umugisha, gukorera kimwe mu bigo byiza bikora ama-movies na TV series zikunzwe ku isi. Njye mbifata nk’amahirwe y’imbonekarimwe, kandi mbishimira Imana buri munsi. Cyane ko njye ntigeze nkurira mu muryango w’abaherwe aho ababyeyi baba baraciriye inzira abana babo hakiri kare

INYARWANDA: Ukora mu rihe shami muri Netflix?

Ishimwe: Nkora mu ishami rya Animation Post Production. Ikipe yacu niyo ishinzwe gushyira hamwe ibintu byose bikenewe iyo aba-animators barangije gukora akazi kabo. Harimo gushyira hamwe ikipe idukorera ‘editing’, ‘music’, ‘sound’, ‘picture finishing’ n’ibindi byinshi. Mbese ibintu byose bijyanye na nyuma ya ‘Production’.

INYARWANDA: Gukora muri Netflix bimaze kukugeza kuki kuri ubu?

Ishimwe: Ubumenyi! Buri munsi hari ubumenyi nunguka. Kandi ni cyo cy'igenzi kuri njye kugeza ubu. Ikindi ni uko mbasha kwitunga hamwe n’umuryango wanjye hano muri Los Angeles nkaba nafasha n’umuryango wanjye uri mu Rwanda ndetse nkaba nanakora n’indi mishinga yanjye.

INYARWANDA: Gukora muri Netflix hari abantu bakomeye bimaze ku guhuza nabo?

Ishimwe: Guhura n’abantu bakomeye rwose ndababona cyane. Ariko abantu bakomeye mpa agaciro cyane ni abo nkorana nabo, banyigisha buri munsi kugira ngo nzamuke. Bafite ubumenyi buhagije. Bakoreye ibigo bikomeye ku isi kandi bafite umutima wo kumfasha gutera imbere kimwe n’abandi bafite amateka nk'ayanjye.

INYARWANDA: Ni iki wabwira urubyiruko ku cyo bakora cyatuma bajya mu bigo bikomeye?

Ishimwe: Icya mbere ni ukwitinyuka. Inkuru nziza ntisaba kuba iri mu rurimi runaka, buri munsi tureba La Casa De Papel kandi ntabwo iri mu kinyarwanda. Twifashishe ikoranabuhanga rishoboka ryose yaba ari ‘substitling’ cyangwa ‘dubbing’ ariko dukore inkuru nziza buri muntu wese yareba aho ari hose ku isi. Ariko mfite icyizere ko bizaza ni gahoro gahoro.

Icya kabiri: Dukoreshe internet yacu neza duhaha ubumenyi cyane cyane muri iki gihe cya COVID-19. Hari amasomo menshi ari kuri internet y’ubuntu yatuma wunguka ubumenyi bwinshi.

Ku bari muri TV/Film industry, ikitwa ‘Sundance Film Festival’ imaze igihe itanga amasomo y’ubuntu. 'Rise Up Animation' ni imwe mu matsinda arimo gufasha abantu cyane kwiga ibijyanye na ‘Animation’. Abatanga ibiganiro n’abantu bakomeye bakoze imishinga muri Disney na Pixar.

Abari muri uru ruganda, dukoreshe igihe cyacu neza. Ibyo dukora tubishyire hanze, kuko ntuzi uwo byanyura mu maso akabikunda bigahindura ubuzima bwawe. Isi yabaye umudugudu wa mugani kubera internet. Kandi n'iyo si tuganamo. Isi yo gukorera ibintu byose kuri internet.

INYARWANDA: Ubumemyi wavomyemo witeguye kubusangiza abandi?

Ishimwe: Ndifuza gusangiza abo turi kumwe muri uru ruganda amahirwe yose nabona. Icyo twese tubura cyane ni amakuru. Kumenya aho umuntu ahera, icyo akeneye, uburyo yabikoramo. Ndimo kugerageza gushyira hamwe program yazadufasha twese guhugurana ndetse no gushaka abaduhugura kugira ngo twese dutere imbere. Nibijya ku murongo byose nzabamenyesha.

INYARWANDA: Urakoze

Ishimwe: Murakoze namwe!

Ishimwe avuga ko Netflix ari ikigo gitanga ubwisanzure kuri buri mukozi uko abyifuza

Ishimwe n'umufasha we babana mu Mujyi wa Los Angeles, ku gicumbi cya Hollywood

Ishimwe avuga ko ubumenyi amaze kunguka binyuze muri Netflix yiteguye kubusangiza abandi

Umukinnyi wa filime w'umunyarwanda Eliane Umuhire utuye i Burayi yagiye gusura ku kazi Ishimwe

Uhereye ibumoso: Ishimwe, Devor Franklin n'umugore we w'umukinnyi wa filime Megan Good






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND