Umuhanzi Manzi Fred [Trey Max] ari mu byishimo bikomeye bishibuka ku rugo rushya yubakanye n’umunyarwandakazi Dorcas Iragena bamaranye imyaka 10 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Trey Max azwi mu ndirimbo nka “I do” yakoranye na Social Mula, “My African Love” ishingiye ku nkuru mpamo n’umukunzi we, “U and I”, “My Boo” yakoranye na Gisa Cy’Inganzo n’izindi.
Ubukwe bwe na Iragena Dorcas bwabaye ku wa 13 Kamena 2020 ahitwa Richmond Kentucky bwitabirwa n’inshuti za hafi n’imiryango ariko batari benshi bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Bombi basezeranye imbere y’amategeko bahamya n’isezerano ryabo imbere y’Imana.
Mu kiganiro na INYARWANDA, Trey Max yavuze ko urukundo rw’abo rwatangiye mu 2015 ariko bamara umwaka n’igice batarahura, aho byabasabye kwizerana kugira ngo urukundo rwabo rukomere.
Yavuze ko yateze indege ajya kureba umukunzi we, ku nshuro yabo ya mbere. Ni umunsi avuga ko utari usanzwe mu buzima bw’abo kuko bombi basezeranyeho batabishaka.
Ati “…Byansabye gufata indege tugirana ibihe byiza ariko ndataha gusa ntaha hagati yacu ntawubyifuza. Twakomeje kwibanira kuri telefoni.”
“Ibigeragezo byo kudutanya biba byinshi ariko turwana ku rukundo turabinesha kuko ibyashakaga kudutanya byose imbaraga z’urukundo twari dufitiranye zarabineshaga.”
Trey Max avuga ko mu 2018 ari bwo bamenyesheje imiryango yombi ko banzuye kurushinga, nyuma y’uko umukunzi we yari asoje amasomo ya Kaminuza.
Avuga ko imiryango yombi yabashyigikiye, ndetse ahera ubwo amwambika impeta y’urukundo imuteguza kurushinga.
Mu mpera za 2019, Se wa Dorcas we yararembye Imana imwisubiza muri Mutarama 2020. Nyina wa Trey Max nawe yaje kwitaba Imana muri Werurwe 2020.
Uyu muhanzi avuga ko nyuma y’ibyo bibazo bikomeye berekanye urukundo kurushaho barashyigikirana kugeza biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore.
Avuga ko atazi neza icyo yakundiye uyu mukobwa, ari ngo bamaze kumenyana yasanze ari umugore w’umunyembaraga w’umuhanga, ukunda Imana wiyubaha kandi akubana umuryango.
Trey Max avuka mu muryango w’abana barindwi; abahungu bane n’abakobwa batatu. Ni uwa Gatatu mu muryango [Ubuheture].
Urugendo rw’umuziki we yarutangiye ku myaka irindwi y’amavuko, ariko yabyinjiyemo byeruye mu 2013, kuko ari bwo bwa mbere yinjiye muri studio agiye gukora indirimbo.
Yakuze asubiramo indirimbo z’abahanzi bakuru barimo Kamariza, Masabo Nyangezi, Mavenge Soudi, Orchestre Impala, Masamba Intore n’abandi.
Indirimbo ye ya mbere yitwa “Muraho” yavugaga ku bavandimwe be yari akumbuye ndetse n’umukobwa bakundanye bagatandukana bitewe n’amashuri, kuko umuryango we wakunze kwimuka mu bihe bitandukanye.
Avuga ko iyi ndirimbo atakiyumva kuko yayanditse akiri muto ndetse n’ibitekerezo bye bitaraguka. Afite intego yo gukomeza kwagura umuziki we ukagera no ku batamuzi.
Yisanzuye mu njyana ya Afrobeat, Kizomba na gakondo. Asanzwe azi gucuranga umwirongi ndetse ubu ashyize imbere kwiga gucuranga gitari.
Trey Manzi yasabye abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange kubahiriza ingamba zashyizweho mu rwego kwirinda no guhangana n’icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije Isi muri iki gihe.
Umuhanzi Trey Max yakoze ubukwe n'umunyarwandakazi Iragena Dorcas bamaze imyaka itanu bakundana
Trey Max yarushinze na Dorcas Iragena hashize igihe gito bombi bapfushije ababyeyi
Trey avuga ko umukunzi we ari umuhanga wubaha Imana n'abantu
Abakobwa b'ikimero bambariye umugeni, Iragena Dorcas wasoje amasomo ya Kaminuza mu 2018
Habayeho umuhango wo gusaba no gukwa Iragena Dorcas umaze imyaka 10 muri Amerika
Trey Max uherutse kurushinga avuga ko afite intego yo kwagura urugendo rw'umuziki we
Trey Max n'umukunzi we Dorcas mu Mujyi wa Dallas
Trey Max na Dorcas basezeranye imbere y'amategeko
KANDA HANO UREBE INCAMAKE Y'UBUKWE BWA DORCAS IRAGENA NA TREY MAX
">
TANGA IGITECYEREZO