RFL
Kigali

Chorale Christus Regnat yasohoye indirimbo iri mu njyana ya Reggae igizwe n’impanuro umubyeyi aha umwana we-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/06/2020 11:55
0


Chorale Christus Regnat yo muri Kiriziya Gatolika, Paruwase Regina Pacis Remera, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya bise “Ca Akabogi” iri mu njyana ya Reggae ivuga ku mpanuro umubyeyi aha umwana we.



Iyi ndirimbo iri mu mushinga w’izo Chorale Christus Regnat yatangiye gukora mu buryo bugezweho ku bw’ubusabe bwa benshi. 

‘Ca Akabogi’ itangira umubyeyi abwira umwana we, ati: “Ca akabogi mwana wanjye, Ca akabogi nguhe impamba”.

Ikomeza igenda itanga izo mpanuro mu nguni zose z’ubuzima cyane cyane mu nyikirizo yayo aho ivuga, iti “Cyono Ca akabogi nguhe akabando kazakuminura iyi mpinga, uzabe umuntu ugire ubumuntu, uzabe buntu buhindura abantu.”

Ikomeza yerekana ko uko ubuzima bugenda buhinduka, umuntu yahinduka mu gihagararo, ubwenge, ububasha n’ubushobozi gusa, naho indangagaciro y’ubuntu, ubumuntu, kwita ku bandi, kubarengera no kubagaragariza urukundo nyarwo yo itagombye guhinduka kuko aribwo buntu bumuntu mu bantu.

Indirimbo “Ca Akabogi” yahimbwe na Bahati Wellars umwe mu bahimbyi b’abahanga ba Chorale Christus Regnat.

Ikinankuru yakozwe na BJeremie naho imyambarire ikorwa na N. La Douce.

Iyi ndirimbo ifite iminota 05 n’amasegonda 08. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Bob Pro n’aho amashusho yakozwe na Papa Emile.

Habura iminsi ngo hizihizwe Umunsi w’Abakundana (Saint Velentine), Chorale Christus Regnat yasohoye amashusho y’indirimbo “Mama Shenge” ubu imaze kurebwa n’abarenga igice cya Miliyoni kuri urubuga rwabo rwa Youtube.

Muri Werurwe 2020, iyi Korali yasohoye indirimbo “Kuzwa iteka” naho mu mpera za Mata basohoye indirimbo “Mu maboko yawe” bakoze bakoresheje Tekinoloji ya Virtual batavuye mu rugo kubera icyorezo cya Coronavirus.

Chorale Christus Regnat yasohoye amashusho y'indirimbo nshya bise "Ca Akabogi"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "CA AKABOGI" YA CHORALE CHRISTUS REGNAT

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND