Kigali

Bizagenda bite ko Makanyaga ari gutegura Album iriho indirimbo yakoranye n’abo muri Kina Music?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/06/2020 9:06
0


Umuhanzi Makanyaga Abdul amaze iminsi ari kunogereza Album y’indirimbo ye ya mbere yakubiyeho n’izo yakoranye n’abahanzi bo muri Kina Music itaragira abayikuramo.



Iyi Album itarabonerwa izina igiye gusohoka nyuma y’imyaka irenga 50 uyu muhanzi asohoye indirimbo zakomeje izina rye nka “Ngwino mukunzi nkurutishe bose”, “Ibitekerezo”, “Gikundiro” n’izindi. 

Makanyaga ari ku ruhembe rw’abahanzi bakuru bagiye bakorana indirimbo mu bihe bitandukanye n’abahanzi b’ubu.

Muri Gicurasi 2013, Kina Music yinjije Tom Close, Jay Polly ndetse na Dream Boys basangamo Christopher Muneza na Butera Knowless.

Ibi byakurikiwe no gutangiza umushinga wo gusubiramo indirimbo z’umuhanzi Makanyaga Abdul.

Icyo gihe Ishimwe Clement wa Kina Music, yavugaga ko bifuze gusubiramo indirimbo za Makanyaga kandi ko bamuganirije akabyemera. Yanavuze ko izi ndirimbo zizasohoka kuri Album yabo barimo bategura.

Bafatanyije na Makanyaga Abdul basubiyemo indirimbo “Nshatse inshuti”, “Rubanda”, “Iryo mbonye” ndetse na “Kanda amazi”.

INYARWANDA ifite amakuru avuga ko nta masezerano Makanyaga Abdul yigeze agirana n’abahanzi bo muri Kina Music mbere y’uko bazisubiramo.

Aime Fulgence Umuyobozi wa Label Indongozi Muzika Makanyaga abarizwamo, yabwiye INYARWANDA, ko yatangiye gufasha umuhanzi we gutegura Album kandi akaba ashaka ko indirimbo yakoranye n’abo muri Kina Music zizajya kuri Album.

‘Indongozi muzika’ ibarizwamo Makanyaga Abdoul, Mavenge Soudi, Ngabonziza Augustin, Ntamukunzi Theogene, Gapusi Helena, Sengabo Jodas, Jontao uba mu Bubiligi, Martin Cobra na Samusoni.  

Fulgence ubarizwa mu Butaliyani, avuga ko amashusho y’izi ndirimbo adakoze mu buryo bujyanye n’isoko ry’i Burayi ku buryo yacuraza, ari nayo mpamvu yifuza kugirana ibiganiro n’abo muri Kina Music.

Yavuze ko amajwi (Audio) zo Kina Music ishobora kuzigumana kuri Youtube, ariko amashusho agakurwaho ku ‘neza’ cyangwa se hakitabazwa ababishinzwe.

Uyu mugabo avuga ko izi ndirimbo ziri kwinjiriza Kina Music kurusha uko zinjiriza Makanyanga Abdul wazihanze.

Ari nayo mpamvu agomba gufasha Makanyaga kubona uburenganzira bwe ku bihangano bye n’ubu bigikunzwe.

Makanyaga yakunze kumvikana mu bitangazamakuru avuga ko Ishimwe Clement yamwegereye amusaba ko basubiramo indirimbo ze.

Nta masezerano yigeze avuga impande zombi zagiranye. Uretse kuvuga ko atari kwanga gukorana na Clement, kuko ari umwana wakuze areba azi gucuranga ibicurangisho bitandukanye by’umuziki.

Ikirenze kuri ibyo, ngo nawe yari abifitemo inyungu.

Urebye kure shene ya Youtube ya Ishimwe Clement mu gihe cy’imyaka itandatu ishize indirimbo “Kanda Amazi” y’abahanzi bo muri Kina Music basubiyemo na Makanyaga imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 18.

Indirimbo “Nshatse inshuti” imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 116 mu myaka itandatu ishize naho “Rubanda” yarebwe n’abantu ibihumbi 558 mu gihe cy’imyaka itanu.

Makanyaga Abdul yatangiye gutegura Album iriho indirimbo yasubiyemo n'abahanzi bo muri Kina Music

MAKANYAGA ABDUL AHERUTSE GUSOHORA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "URUKUNDO" IRI KURI ALBUM YA MBERE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND