RFL
Kigali

Ibihamya ku ndirimbo “Veronika” bivugwa ko Platini yacyuriyemo Diane batandukanye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/06/2020 11:22
0


Hashize umunsi umwe Nemeye Platini [Platini P] asohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Veronika”, abafite ugutwi kumva neza bavuga ko uyu muhanzi nta kabuza yacyuriye Ingabire Diane bakundanye hafi imyaka ine, batandukana biteguraga ubukwe.



Mu gihe cy’umunsi umwe iyi ndirimbo imaze kuri shene ya Youtube ya Dream Boys-Indatwa imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 35, itanzweho ibitekerezo 130. Abantu bagaragaje ko bayikunze [Likes] bararenga 1000 naho 15 bakanze akamenyetso kagaragaza ko batayishimiye [Dislikes].

Asohora iyi ndirimbo, Platini yabwiye INYARWANDA, ko ntawe ukwiye gutekereza ko hari uwo yacyuriye, kuko ngo yayikoze bitewe n’uko yiyumvaga ari muri studio ndetse n’injyana yayo.

Ati “Veronika ivuga ku mukobwa wihenuye ku musore bakundanaga akurikiye ubundi butunzi. Yirirwaga amena ‘Shampagne’ ahabwa ibya mirenge, nyuma bikaza gushira agatangira gukumbura uwo yaretse mbere.”

Uyu muhanzi yavuze ko yagize igitekerezo cyo gukora indirimbo ivuga ku mukobwa wakurikiye amafaranga agata umukunzi we, nyuma akaza kubura epfo na ruguru.

Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo Platini aririmba avuga ko ‘Veronika’ yatekerezaga ko ubwo batandukanye Isi izamubona, ariko ngo siko byagenze kuko na nyina w’undi yabyara umuhungu.

Yibaza aho amashagaga ya Veronika yagiye ndetse n’amababa yamufashaga kuguruka. Akarenzaho ko asigaye abona yaragabanyije umurindi mu nkumi zikoresha imbuga nkoranyambaga.

Ngo Veronika ntiyamenye ko azakumbura. Ibi birasa n’uburyo Ingabire Diane asigaye akoresha imbuga nkoranyambaga. 

Diane yaherukaga gushyira ifoto kuri konti ye ya Instagram, ku wa 22 Gicurasi 2020 avuga ko akunda nyina. Amasaha 10 ashize yashyizeho ifoto ye ya ‘selfie’ avuga ko “Imana ni nziza ibihe byiza”.

Bivuze ko hari hashize hafi iminsi 18 ntacyo ashyira ku mbuga nkoranyambaga, bisa n'ibihura n’ibyo Platini yaririmbye avuga ko atakimubona 'atwika'.

Ifoto ya nyina yo ku wa 22 Gicurasi yabanjirijwe n’indi yo ku wa 08 Mata 2020, bivuze ko byafashe hafi ibyumweru bitatu kugira ngo yongere gushyira ‘Post’ kuri Instagram ye.

Agikundana na Platini amafoto n’amashusho yasohoraga yamugaragazaga ari kumwe n’inshuti basohokeye ahantu hatandukanye binezeza. Ibi bishobora kuba ari byo Platini yahereyeho aririmba amubwira ko atakimubona aho abandi bari.

Igitero cya kabiri: Platini aririmba avuga ko ari umusore udasanzwe kandi ko na ‘Veronika’ abizi, ngo n'abamutwaye ‘Veronika’ barabizi. Kandi ngo ‘Veronika’ azi neza icyo yari amumariye.

Uyu musore avuga ko ‘Veronika’ atakiboneka muri 11 babanza mu kibuga, ndetse ngo no mu basimbura ntarimo.

Diane akimara gutandukana na Platini, hashize iminsi mike atangaza ko ari mu rukundo na Rutayisire Feston uba muri Amerika.

Nk’aho ibi bidahagije, hashize iminsi mike uyu mukobwa yatangaje ko yahawe impano y’imodoka n’umukunzi we mushya.

Platini we ntiyongeye kuvugwa mu rukundo. We na Diane basibye buri kimwe cyose cy’urwibutso rwabahuzaga.

Konti ya Instagram ya Diane akurikirwaho n’abantu ibihumbi 24 iriho amafoto atarenze 18 ari wenyine, ateruye umwana, ari kumwe na nyina n’indi ari kumwe na musaza we.

Bisa n’ibishimangira ko yamaze gutandukana na Feston. Binuzuzwa n’uko Platini yaririmbye avuga ati “Si nari nzi ko nawe iy’Isi yakuzengurutsa.”

Urukundo rwa Platini na Diane rwatangiye mu 2013 nyuma y’uko uyu muhanzi atandukanye na Rozy bakundanye biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.

Urukundo rwabo rwageze ku iherezo ku wa 07 Mutarama 2017 buri wese aca inzira ye. Byavuzwe ko bashwanye bitewe n’uko Diane yacaga inyuma Platini, gusa hari n’abavuga ko ari Platini wacaga inyuma Diane. Bashwanye kandi bariteguraga ubukwe mu 2018.

Amashusho y’iyi ndirimbo “Veronika” agaragaramo Onika ndetse n’umukinnyi wa filime Paul Ngenzi bifashishijwe mu gukina ubutumwa Platini P yaririmbye. Igaragaramo kandi Tizzo wo mu itsinda Active, Igor Mabano, Bertrand, Davis D, umunyamideli Alliah Cool n’abandi.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yatunganyijwe na Davydenko, naho amashusho yakozwe na Bernard Bagenzi. 

“Veronika” yabaye indirimbo ya 2 Platini yasohoye nyuma yo gutandukana na mugenzi we TMC bari bahuriye muri Dream Boys. Yaherukaga gusohora indirimbo “Fata Amano” yakoranye na Safi Madiba.

Platini na Diane batashye ubukwe bwa Knowless na Clement, ndetse nibo bari basigiwe 'igifunguzo'


Platini yatandukanye na Ingabire Diane muri Mutarama 2017, bivugwa ko biteguraga kurushinga

Diane ntakigaragara 'yatwitse' ku mbuga nkoranyambaga nk'uko Platini yabiririmbye

Amafoto yose yari afitanye na Rutayisire Feston ndetse na Nemeye Platini yayakuye kuri Instagram ye

Rutayisire wasimbuye Platini, na we ntakigaragara mu mafoto Diane yasigaje kuri Instagram

Platini ati "Ko wakonje!

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "VERONIKA" YA PLATINI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND