Inyamaswa ikunda kurotwa cyane n'abantu mu nzozi ni inzoka. Inzoka ifite ubusobanuro bugoranye cyane dore ko kuyirota bifite ubusobanuro bwiza n’ububi bitewe n'ubibwiwe. Niyo mpamvu rero kumva neza ubusobanuro bwo kurota inzoka mu nzozi bizagusaba kumva neza icyo umuco wawe uvuga ku nzoka n'ibyiyumviro uyifiteho.
Niba mu buzima busanzwe utunze inzoka mu nzu nk’itungo ryawe gusobanura neza iby’izi nzozi zawe bizatandukana cyane no gusobanura iza wa wundi utinya inzoka. Akenshi kurota ubona ishusho y’inzoka mu nzozi bishushanya ubwoba ukunze kugira.
Inzoka hano mu Rwanda ni inyamaswa iba ititezwe kubonwa n’abantu isaha ku isaha, ni nayo mpamvu akenshi ishobora gushushanya ubwoba bwawe muri iyo minsi wayirosemo.
INZOKA ZISHUSHANYA IGIKANGISHO CYANGWA IKIGERAGEZO
Kubera ko inzoka ari ikintu gikomeye kukibona bitewe n'uko ziba zihishe mu byatsi, zishushanya igikangisho, ikigeragezo cyangwa ubugambanyi. Inzoka zihisha mu byatsi zigategereza igihe cya nyacyo ngo zibone gusohoka.
Iyo urose inzoka iri kukuruma inzozi ziba ziri kugusaba kuba maso ngo witegure ikintu kibi kizakuzaho ariko kitaraza. Iyo urose ubona abana b’inzoka, biba bishushanya ko witeguye ikigeragezo. Iyo urose wica inzoka cyangwa inzoka iri gupfa, ibyo bisobanuye ko cya kigeragezo cyamaze kukuvaho cyangwa se wakinesheje.
INZOKA MU NZOZI ISHUSHANYA UBUSAMBANYI
Nk’uko tubikesha ubushakashatsi bwakozwe na Freudian School of thought, inzoka ni ikimenyetso cy’irari ry’umubiri riganisha ku busambanyi butemewe haba ku mategeko cyangwa ku Mana. Niba ukunze gutinya inzoka rero uhite wumva ko akenshi ujya utinya gukora imibonano mpuzabitsina cyane cyane itemewe cyangwa yo mu bwihisho.
KUBONA INZOKA MU NZOZI BISHOBORA GUSHUSHANYA UMUNTU URI KUKURYARYA
Inzoka mu nzozi ishobora gushushanya umuntu mubana cyangwa mukorana uri kukuryarya, ari kukwerekako agukunze nyamara akubeshya. Mu kintu gisa na Videwo mu nzozi zawe, uzabona inzoka isa naho iri gushaka kukuruma, ukigera hirya ariko ikanga igashaka kukurya. Rimwe na rimwe inzoka ishobora kwigaragaza mu ishusho y’umuntu. Ubwo rero ahangaha uzahite umenya ko uri kubwirwa kutamwizera cyane, mbese uzagire amakenga.
Nitujya mu busobanuro bwiza nk’uko twabigarutseho hejuru, inzoka mu nzozi ishobora gusobanura, udushya ndetse n’imbaraga nyinshi uri kugaragaza mu byo uri gukora. Dusa n’abasoza izi nzozi z’uyu munsi, turabibutsa ko ubusobanuro bw’inzozi zo kurota ubona inzoka bushobora kuba bwiza cyangwa bukaba bubi, bishingiye ku buryo ufata inzoka ubusanzwe. Gusa nurota inzoka uzagire amakenga kandi ushingire ku busobanuro twaguhaye muri iyi nkuru.
Source:www.dreammoods.com
TANGA IGITECYEREZO