Football cyangwa ruhago nk'uko Abanyarwanda bakunze kuyita ni umwe mu mikino ikunzwe cyane ku Isi kandi yishimirwa n’ingeri zose z’abantu. Biragoye ko wabona igihugu kitagira umukino wa Football. Kubera urukundo abantu bafitiye ruhago bubatse ama sitade akangari bazajya barebaho maze bayataka kuburyo butandukanye.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe stade
10 nini ku isi zakira abantu benshi icyarimwe.
10. Borg
El Arab Stadium
Ni stade ibarizwa mu
gihugu cya Misiri mu bilometero 25 uvuye mu mujyi wa Alegizandiriya. Iyi stade
yatashywe ku mugaragaro muri 2007, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu
ibihumbi 86,000. Borg El Arab stadium niyo stade nini mu Misiri, ikaba na stade ya
kabiri nini muri Africa.
Mu kibanza iyi stade iherereyemo habarizwamo hotel, inzu zo gukoreramo, inzu bakoreramo imyitozo ngorora mubiri na piscine biri ku rwego rwo hejuru.
9. Bukit jalil national Stadium
Bukit Jalil National Stadium ni stade nkuru
y’igihugu cya Malaysia akaba ariho ikipe y’igihugu yacyirira imikino yayo. Iyi
stade iherereye mu murwa mukuru KUALA LUMPUR mu gice cyaho cyahariwe imikino. Yatashywe ku mugaragaro mu 1998 itanzweho akayabo kangana na miliyoni
800 z’amafaranga akoreshwa muri kino gihugu. Ifite ubushobozi bwo kwakira
abafana ibihumbi 87,411.
Ikindi wamenya ni uko iyi ariyo stade nini ibarizwa mu Majyepfo y’Aziya. Ikaba ikunze kwakira n’imikino yanyuma y’amakipe yitwaye neza muri Aziya no muri Malaysia.
8. Gelora Bung karno Stadium
Gelora Bung Karno Stadium ni stade iberamo
imikino itandukanye kandi nini ibarizwa mu gihugu cya Indonesia mu murwa mukuru
JAKARTA, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 88,306 bicaye neza.
Iyi stade yafunguwe ku mugaragaro mu 1962 itwaye akayabo kangana na miliyoni
12.5 z’amadorali y’Amerika maze ihita yitirirwa Perezida wa mbere wayoboye iki
gihugu SUKARNO.
Iyi stade yagiye ivugururwa kenshi kungirango bongere umubare w’abantu yakira kuko ikunda gukoreshwa cyane yakira imikino ikomeye muri Indonesia no ku mugabane w’Asia.
7. Wembley Stadium
Wembley Stadium ni stade nini iherereye mu Bwongereza
mu mujyi wa London, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 90,000 bicaye neza. Wembley yuzuye muri 2007 itwaye akayabo ka miliyoni 947 z’amapawundi, ikaba na stade ya kabiri nini ku mugabane w’iburayi.
Wembley ni stade ikunda kwakira imikino ikomeye nk’imikino y’ikipe nkuru y’igihugu, umukino wanyuna wa FA CUP ndetse yanakiye imikino yanyuma y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri 2011 no muri 2013.
6. The rose bowl
Rose Bowl Stadium ni stade y’ubatswe muri leta
zunze ubumwe z’Amerika ikaba ifatwa nk’ikirango cy’amateka y’Abanyamerika. Ni
stade yafunguwe ku mugaragaro mu 1922 itwaye akayabo ka miliyoni 272.198 z'amadolari y’Amerika. Ikaba yakira abantu bagera ku bihumbi 92,524. Yubakwa yabanje
kuba iy'ikipe yitwa UCLA bruins team.
Iyi stade yagiye yakira imikino ikomeye kuva ya kubakwa. Mu 1984 yakiriye imikino yanyuma mu bagabo no mubagore ya jeuse olympique.
5. First National Bank Stadium (FNB Soccer City)
FNB Soccer City ni stade nini ibarizwa ku
mugabane w’Afurika mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo. FNB yatashywe mu
1989 itwaye akayabo ka miliyoni 440 z’amafaranga akoreshwa muri Africa y’Epfo,
ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 94,736 bicaye neza.
Mu 1990, iyi stade niho Nelson MANDELA yavugiye imbwirwaruhame ya mbere ubwo yari afunguwe. Na none iyi stade muri 2010 yakiye umukino wa nyuma w’igikombe cy'isi. Mbere yuko ivugururwa ngo yakire igikombe cy’isi yakiraga abantu ibihumbi 80,000.
4. Azadi Stadium
AZADI STADIUM ni stade nini muri Iran iherereye
mu murwa mukuru TEHRAN. Azadi yatashywe ku mugaragaro mu 1973 yongera
kuvugururwa mu 2002 ubwo bayigabanyirizaga imyanya yo kwicarwamo bakayisigira ubushobozi
bwo kwakira abantu ibihumbi 95,225 bonyine.
3. Estadio Azteca Stadium
Estadio Azteca iherereye mu murwa mukuru wa
MEXICO witwa Mexico City, ikaba iwabo w’ikipe nkuru y’igihugu ndetse n’ikpe
yitwa Club America. Yatashywe ku mugaragaro mu 1966 itwaye akayabo ka
miliyoni 260 z’amafaranga akoreshwa muri Mexico. Ifite ubushobozi bwo kwakira
abntu ibihumbi 95,500.
Iyi stade ifite umwihariko wo kuba ariyo stade ya mbere mu mateka yakiniweho imikino yanyuma y’igikombe cy’isi inshuro ebyiri mu 1970 no mu 1986.
2. Camp Nou
Camp Nou Stadium ni stade nini ku mugabane w’iburayi, ikaba iherereye muri Espanye mu mujyi wa Barcelona. Camp Nou yatashywe ku mugaragaro mu 1957 itanzweho akayabo ka miliyoni 288 z’amafaranga akoreshwa muri Espanye, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 99,354 bicaye neza. CAMP NOU bisobanura ubuzima bushya mu rurimi rwa Espanyolo, ikaba ariho ikipe ya FC Barcelona yakirira imikino yayo.
1 .Rungrado May Day Stadium
RUNGRADO MAY DAY STADIUM ni stade nini ku
isi iherereye mu murwa mukuru wa koreya ya ruguru Pyongyang, ikaba yaratashywe mu
1989 ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 150.
Bisa n'ibitunguranye, ariko ni byo pe. Koreya ya ruguru igihugu kitamenyerewe mu mikino kubera ibihano cyagiye gifatirwa bishingiye kuri Politiki yacyo yo gukora ibisasu kirimbuzi ni cyo gifite stade nini ku isi. Iyi stade yubatswe kugira ngo ikoreshwe mu mpamvu zitandukanye harimo kwakira imikino no kuberamo ibirori bikomeye muri iki gihugu.
Src:www.beautifullife.info, totalfootballanalysis.com
TANGA IGITECYEREZO