RFL
Kigali

Miss Umwiza Phionah yavuze ku mikoranire ye na MD Group, ikanzu y’ibihumbi 400 Frw yambaye muri Miss Rwanda n’ibindi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/03/2020 17:20
0


Umwiza Phionah wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020, yatangiye gukorana na sosiyete y’ubucuruzi izobereye mu gutanga serivisi mu bijyanye no kugurisha no gukodesha imitungo itimukanwa.



Uyu mukobwa wagize inzozi zo kuzaba Miss Rwanda kuva mu 2015, avuga ko yari yizeye ko igihe azitabira iri rushanwa azegukana ikamba.

Ku wa 23 Gashyantare 2020 ni bwo Umwiza Phionah yambitswe ikamba ry'Igisonga cya mbere mu birori byatangiwemo ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2020 ryegukanwe na Nishimwe Naomie.

Ikamba Umwiza Phionah yegukanye ryaherekejwe na sheki ya 1,200, 000 Frw no kuba ‘Brand Ambassador’ wa sosiyete y’ubucuruzi yitwa MD Group mu gihe cy’umwaka umwe.

Ni umukobwa w’inzobe ushinguye kandi uzi kuganira. Yasoje amashuri yisumbuye kuri King David Academy. Ubu arateganya kuminuza mu bijyanye n’ubushabitsi.

We n’umuryango we batuye mu Murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Itike yo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020 yayiboneye mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba aho Sekuru na Nyirakuru, batuye.

Yinjiye mu irushanwa rya Miss Rwanda ku rubuga rwa Instagram akurikirwa n’abantu 120, ubu barenze ibihumbi 12. 

Ni ibintu nawe asobanura ko Miss Rwanda ari urubuga rwiza ku mwana w’umukobwa n’iterambere rye.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Miss Umwiza Phionah yavuze birambuye ku rugendo rwe muri Miss Rwanda, umushinga we n’ibindi.

Phionah avuga ko mu bihe bitandukanye we n’umuryango we bakurikiranye irushanwa rya Miss Rwanda ryubakiye ku guhitamo umukobwa w’umuco, ubwenge n’uburanga.

Yavugaga ko azitabira Miss Rwanda kandi ko afite icyizere cy’uko azegukana ikamba.

Yatangiye kubiganiriza ab’iwabo mu 2015 asoje ayisumbuye mu 2019 yiyandikisha mu bakobwa bavuyemo Miss Rwanda 2020.

Abo mu muryango we bamugiriye inama. Phionah ati “Babyakiriye neza. Kuko bumvaga ari ibintu bishimishije. Bangira n’inama. Barambwira bati ‘niba koko ubyiyumvamo uzabikore kandi ubikore n’umutima wawe wose.”

Yavuze ko kimwe mu byatumye yitabira Miss Rwanda harimo ‘gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda’ ashyize imbere umushinga we wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bari munsi y’imyaka 18.

Avuga ko habura umunsi umwe ngo ajye guhatanira i Kayonza yagize ubwoba ariko kandi yihaye icyizere avuga ko akomeza.

Nyuma yo kubona ‘Pass’ yashyize imbere ibyo yari yagiriweho inama n’Akanama Nkemurampaka arahatana.

Irushanwa rya Miss Rwanda risiga urwibutso rukomeye ku mukobwa uryitabira n’ubwo yaba yaragarukiye mu majonjora.

Phionah avuga ko mu gihe cy’amezi arenga abiri bamaze mu irushanwa yabonye ko ryari rikomeye kandi buri mukobwa wese yari yifitiye icyizere ku buryo kuri we iyo agira ubushobozi yari guha ikamba buri umwe.

Yavuze ko yagowe n’umunsi wa mbere muri ‘Boot Camp’ ariko ko bitamufashe igihe kinini kugira ngo abe amaze kumenyerana na bagenzi be bari bahataniye ikamba

Ati “Ndi wa muntu ugera muri sosiyete nkabasha kwisanisha nayo. Rero ntabwo byangoye cyane. Nubwo iyo ugeze muri sosiyete nshyashya ari ibintu biba bigoranye, niko navuga. Rero nagezeyo, byarangoye ku munsi wa mbere ariko ntibyari cyane,”

Akomeza ati “…Hari byinshi nungukiyeyo. Hari byinshi nize nkeka ko ntari kubasha kubyiga ahandi hantu cyangwa se ngo mbibone ahandi hantu barimo kubivuga. Navuga ko nungutsemo ibintu byinshi.”

Iby’umushinga we n’ikanzu y’ibihumbi 400 yambariye i Kayonza:


Afite umushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana bari munsi y’imyaka 18. Yavuze ko yahisemo kwita ku bana bari munsi y’iyi myaka bitewe n’uko azi neza ko uri hejuru yayo ‘aba azi gutandukanya ikibi n’icyiza’.

Ati “Umubare w’abo bana bahohotewe uri hejuru cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba.” Yavuze ko yakuze ababazwa bikomeye no kumva cyangwa kubona umwana wahohotewe ari nayo mpamvu yiyemeje kubavuganira.

Umushinga we awitezeho gutanga umusaruro ku mubare munini kandi ko na nyuma y’uko atanze ikamba azakomeza kuwushyira mu bikorwa kugira ngo ‘imibare y’abana bahohoterwa igabanuke’.

Anavuga ko ikamba yegukaye rizamufasha gushyira mu bikorwa umushinga we nk’uko yabyiyemeje. Ati “Nifuza ko mu myaka itanu iri imbere iryo hohoterwa ryaba riri ku rugero rwo hasi,"

Ubwo yiyamamarizaga mu karere ka Kayonza yari yambaye ikanzu ifite amabara atandukanye. Avuga ko yayitanzeho ibihumbi 400 Frw kuko yari yayikunze kandi ngo n’abo mu muryango we baramushyigikiye.

Se ni we wishyuye. Ati “Nyambara hari mukuru wanjye. N’ababyeyi banjye bari bahari nyambara bakambwira ko imbereye.”Uyu mukobwa ashima abo mu muryango we n’abandi bamubaye hafi mu irushanwa.

Agiye kumara umwaka akorana na MD Group:

Mu bihembo yahawe harimo kuba ‘Brand Ambassador’ wa sosiyete y’ubucuruzi izobereye mu gutanga serivisi mu bijyanye kugurisha no gukodesha imitungo itimukanwa, ifite urubuga kuri interineti rwa www.mdgrou.com

Phionah avuga ko yamenye iyi sosiyete ubwo yabasuraga muri ‘Boot Camp’ bakabaganiriza imikorere yayo. Yavuze ko yashimishijwe no gukorana n’iyi sosiyete izobereye mu bucuruzi kuko bizamwungura ubumenyi bijyanye n’ibyo nawe ashaka gukora no kwiga.

Ati “Nabyakiriye neza cyane. Ni abantu beza ni nk'aho ari umuryango wanjye wa kabiri…Nabisanzemo cyane, nasanze hari ibintu byinshi duhuje kandi ni byinshi mbigiraho.” Yavuze ko iyi sosiyete izanamufasha gushyira mu bikorwa umushinga we ndetse n’ibindi azifuza gukora.

Sosiyete ya MD Group ifite urubuga rwa www.mdgrou.com rukora nk’isoko rusange rihuza abagura, abagurisha n’abakodesha amazu n’ibibanza, aho buri muntu wese yaba uwabigize umwuga n’utarabigize umwuga, yagurishiriza, akanakodesha amazu n'ibibanza.

Iyi sosiyete itanga n’izindi servisi nyinshi zitandukanye zirimo kugena agaciro ku mitungo itimukanwa, gucunga imitungo itimukanwa, kurangira abagura amazu n’ibibanza, guhuza abagura n’abagurisha amazu n’ibibanza n’abakodesha; gukora no gucunga imishinga n’ibindi.

Multi Design Group Ltd yinjiye mu irushanwa rya Miss Rwanda ku nshuro ya mbere nk’umuterankunga mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’umwana w'umukobwa, yiyemeza no kuzahemba 1,200,000 RWF igisonga cya mbere no gukorana nawe mu gihe cy’umwaka ndetse no guha Miss Rwanda 2020 itike y’indege yo kujya Dubai mu biruhuko.

Inkuru bifitanye isano: Miss Rwanda 2020: Igisonga cya mbere Umwiza Phionah na Nishimwe Naomie mu mboni z'umuterankunga

Miss Umwiza Phionah yahembwe sheki ya 1,200,000 Frw anagirwa 'Brand Ambassador' wa MD Group

Umwiza Phionah avuga ko azaharanira gushyira mu bikorwa umushinga we na nyuma yo gutanga ikamba

Uyu mukobwa avuga ko yiyumvamo impano yo kuririmba kandi ko ateganya kuyibyutsa

KANDA HANO: MISS UMWIZA PHIONAH YAVUZE UKO YANZUYE KWITABIRA MISS RWANDA, IBY'IKANZU Y'IBIHUMBI 400 YAMBAYE N'IBINDI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND