RFL
Kigali

TechFocus: Urutonde rw’ubwoko bwa mudasobwa 10 bukunzwe cyane ku Isi

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:21/02/2020 17:42
0


Ikoranabuhanga ikingi y'ifatizo y’ubukungu bw’ikinyejana cya 21, rikaba inka ikamwa ubudateka gusa umunyarwanda yaravuze ati "Umudiho uva mu itako". Iri koranabuhanga aho rishingiye nta handi atari kuri mudasobwa zirirwa zikirigitwa n’intiti.



Mu minsi ya none mudasobwa ni igikoresho cy'ibanze kuri buri wese dore ko hafi ya 34.3% y’abatuye isi bazitunze gusa n'utayifite ntabwo ari uko aba atayishaka ahubwo kenshi biterwa n'amikora macye.

Ku rundi ruhande hari ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere aho benshi mu babituye baba batarize bityo bikaba byagorana ko bazitunga kabone n'iyo baba bafite amafaranga yo kuzigura, uyu mubare w’abantu batunze mudasobwa uri hasi akenshi mu bihugu bya Afrika ni ho hagaragara benshi kuko ku mugabane wa 15.6% ni bo batunze mudasobwa.

Mu gukora uru urutonde rwa mudasobwa zikunze akenshi hagenderwa ku rwego rubanda ruba ruzikunda kabone n'iyo baba batazitunze ariko bazikunda, uburyo ziri kugurwa ku isoko ndetse n’amafaranga zigura, byose bigashigira ku mikorere yazo ibangutse. Apple iyoboye uru rutonde iyi ni ubwoko bwa mudasobwa zikunzwe ku rwego rwo hejuru n'ubwo zihenda gusa ntibizibuza gukundwa kuko imikorere yazo ni ntagereranwa.

10. Samsung

9. MSI

8. Sonny

7. Toshiba

6. ASUS

  

5. ACER


4. Lenovo


3. DELL


2. HP (Hewlett Packard)

1. Apple

Ikigo cya Apple kimaze kuba ubukombe kugeza ubu uramutse usanze abantu batanu bicaye ahantu ugasangamo umwe muri bo afite mudasobwa yakozwe n’ikigo nta kabuza wahita uvuga ko ari we mukire ndetse ko ari n'umusirimu kurusha abantu. Apple yamamaye kubera uruhererekane rwa mudasobwa ikora ziswe Mac ndetse hakiyonjyeraho na ipad yayo nayo yifuzwa na benshi. Iki kigo gifite ibyicaro bikuru muri Amerika mu mujyi wa Califonia mu ndiri y’ikoranabuhanga Silcon Valley.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND