Kigali

Urubuga rwa X rwashyizeho uburyo bwa "Video Tab" ku batuye muri Amerika

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:21/01/2025 8:58
0


Urubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter ryashyizeho uburyo bushya "Video Tab" bw'ahareberwa amashusho atandukanye ku batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Kuri iki Cyumweru, urubuga rwa X rwamaze gutangaza ko rwashyizeho uburyo bushya bw'amashusho bukora ku bakoresha Twitter bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Iyi gahunda nshya igamije kuzamura ubunararibonye bw'abayikoresha binyuze mu kureba amashusho no gufasha guhanga udushya mu guhuza abantu n’ibiganiro byihariye ku rubuga rwa X.

CEO wa X Linda Yaccarino, mu ijoro ryo ku Cyumweru yagize ati: "Video Tab nshya yahageze". Ibi byabaye nyuma y'uko urubuga rwa TikTok byari byatangajwe ko rugiye guhagarikwa muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Muri gahunda nshya, abakoresha bazabona tab y'amashusho, aho bazajya babona amashusho y'ibintu bitandukanye, harimo ibivugwa cyane, ibiganiro, n'amashusho yo kureba ku bijyanye n'imyidagaduro, ubuzima, n'ibindi. 

Ibi bizatanga uburyo bushya bwo kwishimira amakuru ku buryo burushijeho kuba bworoshye, bufite ubushobozi bwo kugera ku bakoresha benshi muri US.

Abateza imbere iyi gahunda bavuga ko ari kimwe mu byerekezo bigezweho mu guhanga udushya no kuzamura uburyo bwo kwishimira ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga. 

Uretse kuba abakoresha bazabona uburyo bwo kubona amashusho, iyi gahunda igamije kandi gutuma abantu basangira ibitekerezo ku mashusho binyuze mu kuganira cyangwa guhitamo ibyo bakunda.

Iki gikorwa cyatangiye nyuma y'intego yo kugera ku bakoresha X bo muri Amerika bose, aho Elon musk nyiri uru rubuga aherereye, gusa ntiharatangazwa impamvu bahisemo abokoresha uru rubuga bo muri US cyangwa niba bazahitamo no kuyishyira ahandi hose kw'isi. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND