RFL
Kigali

Nimwiza Meghan yavuze ku ijoro ry’ubwoba n’umunezero yambikiwemo ikamba rya Miss Rwanda 2019

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/01/2020 12:11
0


Nimwiza Meghan Nyampinga w’u Rwanda 2019 witegura gutanga ikamba, yatangaje ko ijoro rya tariki 26 Mutarama yambikiwemo ikamba ry’agaciro kanini riherekezwa n’ibihembo bikomeye yari afite ubwoba ariko kandi akumva arishimye.



Umwaka urashize Miss Nimwiza Meghan ashyizwe mu bitabo bya Banyampinga b’u Rwanda. Muri manda ye yakoze ibikorwa byinshi bigirira akamaro umuryango nyarwanda ndetse anavuga ko azakomeza gushyira imbaraga mu guhindura imibereho ya benshi.

Yashyize kuri konti ya Instagram akukirirwaho n’abarenga ibihumbi 24, ifoto yambikwa ikamba na Miss Iradukunda Liliane [Nyampinga w’u Rwanda 2018], avuga ko mbere y’amasaha macye ngo hatangazwe uhiga abandi Umuco, Ubwenge n’Uburanga yari afite amatsiko menshi anafite ubwoba.

Nimwiza yavuze ko yari afite intege nke mu mubiri atiteguye kwakira buri kimwe cyose. Muri we yumvaga adashaka no kujya ku rubyiniro ariko ‘ubuzima bugira ibyabwo ubu ndikwishimira umwaka umwe ushize’.

Nimwiza avuga ko umwaka ushize yambitswe ikamba ubuzima bwahindutse mu nguni zose ahabwa inshingano zo guhagararira Igihugu anitabira ibikorwa bitandukanye.

Yavuze ko ikamba yambitswe yarikoresheje ahindura ubuzima bwa benshi ndetse ngo azakomeza. Ati “Nahawe amahirwe harimo nko guhinduka mu buryo bwinshi no guhindura ubuzima bwa benshi.”

Yashimye Imana n’abantu bamubaye hafi mu rugendo rw’umwaka umwe amaranye ikamba. Arenzaho ati “Umwaka ushize nagizwe umunyamugisha, ntanga umugisha.”

Miss Nimwiza Meghan yabwiye umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2020 kwitegura gukora kuko ‘kwambara ikamba ntabwo ari ibintu byoroshye kimwe n’uko bidakomeye’.

Yavuze ko Nyampinga mushya w’u Rwanda afite amahirwe menshi kuko afite bakuru be bazamufasha gushyira mu ngiro ibyo yiyemeje bamugire inama nk’uko kuri manda ye nawe byagenze.

Meghan avuga kandi ko ikamba ritagirwa ryiza ku bw’amasaro aritambirije cyangwa se rishashagirana ahubwo ngo ‘ni icyo urikoresheje kugira ngo n’abagutoye n’abakugiriye icyizere ribagirire akamaro’.

Inkuru bifitanye isano: Impanuro za Miss Meghan, Liliane, Elsa na Jolly ku mukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2020

Umwaka urashize Miss Nimwiza Meghan agizwe umunyamugisha

Meghan yahagarariye u Rwanda muri Miss World 2019

Miss Nimwiza Meghan yatangaje ko ijoro yambikiwemo ikamba yari yishimye ariko kandi afite ubwoba








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND