RFL
Kigali

Kiyovu Sport yasimbuye Rayon sports mu irushanwa ry’Ubutwari 2020, iratangira yesurana na Police FC

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/01/2020 15:39
0


Mu itangazo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ yashyize ahagaragara mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, yemeje ko Kiyovu Sports ariyo yasimbuye Rayon Sports irushanwa ry’Ubutwari 2020, ikaba igomba no gutangira yesurana na Police FC kuri uyu wa Gatandatu.



Kuwa Kane w’iki Cyumweru nibwo Rayon Sports yatangaje ko itazitabira irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari kubera ko FERWAFA yanze ko ikoresha abakinnyi bayo batarabona ibyangombwa.

Nyuma y’amasaha macye yakurikiyeho, iyi kipe ifite ikunzwe na benshi mu Rwanda yatangaje ku mugaragaro, inandikira FERWAFA iyimenyesha  ko yamaze kwivana mu iri rushanwa kubera ko yanze burundu ubusabe bwayo.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, nkuko amategeko yiri rushanwa abitegeka  nibwo FERWAFA yahise itangaza ko Kiyovu Sport yabaye iya gatanu mu mwaka w’imikino ushize ariyo yasimbuye Rayon Sports ndetse igomba gutangira ihura na Police FC, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00) kuri Stade ya Kigali.

Umukino ufungura iki gikombe urahuza APR FC na Mukura Victory Sports saa 15:00.

Iri rushanwa ngarukamwaka ryo kuzirikana Intari z’igihugu riratangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Mutarama, rizasozwe tariki ya 01 Gashyantare, rikaba ryitabirwa n’amakipe 4 ya mbere muri shampiyona iba yararangiye.

Rayon Sports, APR FC, Police FC na Mukura VS nizo zasoje mu myanya 4 ya mbere muri shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2018/2019 gusa Rayon Sports yafashe umwanzuro ukomeye wo kwivana mu irushanwa.


Kiyovu Sport yabonye amahirwe yo kwitabira iri rushanwa ngo intego yayo ni ukuryegukana


Uko amakipe azahura muri iri rushanwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND