Mu itangazo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ yashyize ahagaragara mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, yemeje ko Kiyovu Sports ariyo yasimbuye Rayon Sports irushanwa ry’Ubutwari 2020, ikaba igomba no gutangira yesurana na Police FC kuri uyu wa Gatandatu.
Kuwa
Kane w’iki Cyumweru nibwo Rayon Sports yatangaje ko itazitabira irushanwa
ry’Igikombe cy’Intwari kubera ko FERWAFA yanze ko ikoresha abakinnyi bayo
batarabona ibyangombwa.
Nyuma
y’amasaha macye yakurikiyeho, iyi kipe ifite ikunzwe na benshi mu Rwanda yatangaje
ku mugaragaro, inandikira FERWAFA iyimenyesha ko yamaze kwivana mu iri rushanwa kubera ko yanze
burundu ubusabe bwayo.
Mu
ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, nkuko amategeko yiri rushanwa abitegeka nibwo FERWAFA yahise itangaza ko Kiyovu Sport
yabaye iya gatanu mu mwaka w’imikino ushize ariyo yasimbuye Rayon Sports ndetse
igomba gutangira ihura na Police FC, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00) kuri
Stade ya Kigali.
Umukino
ufungura iki gikombe urahuza APR FC na Mukura Victory Sports saa 15:00.
Iri
rushanwa ngarukamwaka ryo kuzirikana Intari z’igihugu riratangira kuri uyu wa
gatandatu tariki ya 24 Mutarama, rizasozwe tariki ya 01 Gashyantare, rikaba
ryitabirwa n’amakipe 4 ya mbere muri shampiyona iba yararangiye.
Rayon
Sports, APR FC, Police FC na Mukura VS nizo zasoje mu myanya 4 ya mbere muri
shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2018/2019 gusa Rayon Sports yafashe umwanzuro
ukomeye wo kwivana mu irushanwa.
Kiyovu Sport yabonye amahirwe yo kwitabira iri rushanwa ngo intego yayo ni ukuryegukana
TANGA IGITECYEREZO