Ushobora kuba umaze igihe wifuza kugabanya ibiro ariko ukabona ahubwo birushaho kwiyongera. Ikibazo si uko bidashoboka ahubwo ni uburyo ubikoramo, n’ubwoko bw’ibiribwa ufata. Hano hari ibyo wazajya utegura ku mafanguro yawe bikagabanuka utagombye kwiyuha akuya.
Muri iyi minsi kubera imibereho n’ubuzima bwagiye buhinduka,
byagiye bituma ibibazo bimwe na bimwe bigenda biba ingutu, kandi bikaza bihetse
ibindi. Aha turavugamo n’ikibazo cy’umubyibuho ukabije kandi iyo umaze ku kwataka,
umutima, diyabete nabyo biba biri aho hafi mu nzira. Kugira ngo urinde ubuzima
bwawe hano tugufitiye urutonde rw’ibiribwa wazajya utegura bikagufasha
kugabanya ibiro.
1. Amagi
N'ubwo abantu batinya gufata amagi kubera akungahaye ku binure byinshi ariko byagaragaye ko ashoboye gukemura ikibazo cy’umubyibuho ukabije. Ubusanzwe amagi azwiho kongera ibinure bibi (Bad Cholesterol) mu bantu bamwe na bamwe ariko ari mu mafunguro meza wafata mu gihe ushaka gutakaza ibiro.
Amagi afite protein nyinshi ndetse n’ibinure. Ku bushakashatsi bwakorewe
ku bagore 30 bafite umubyibuho ukabije, bayafata ku mafunguro ya mu gitondo aho
gufata ibindi byo mu nganda, bagaragaje kumva banyuzwe ku buryo batongera gukenera
kurya mu ma saha 36. Mu byumweru umunani byakurikiyeho ku bayafataga ku
mafunguro ya mu gitondo basanze baragabanuye ibiro.
2. Imboga rwatsi zifite ibibabi.
Harimo nka epinari, collards n’izindi. Izi mboga zikaba
zifitemo ubushobozi bwinshi butuma zigabanya ibiro. Urugero kuba zifitemo
ibinyamasukari bike na Calories ariko zikaba zifitemo utudodo twinshi (fibers).
Kurya izi mboga ni bumwe mu buryo bwo kongera ingano y’ifunguro ryawe kandi
utongereye calories. Izi mboga rero zikaba ari ingenzi kuko zikize ku bitunga
umubiri cyane cyane amavitamini afasha gutwika bya binure noneho ibiro
bikagabanuka.
3. Ibirayi bitogosheje
Ibirayi byifitemo ibanga rituma bigabanya ibiro, no gutanga
ubuzima bwiza. Bikaba byifitemo intugamubiri hafi ya zose wakenera. Iyo
ubitetse ukabireka bigasa n’ibikonja ikora ibintu bimeze nk’ubudodo (fibers)
bigirira umubiri akamaro harimo no kugabanya ibiro.
4. Amafi yitwa Tuna
Tuna ni ubwoko bw'amafi butagira ibinure byinshi. Ubu bwoko
bw'aya mafi bukaba bukunze gukoreshwa n’abantu bashaka kugira imibiri idasanzwe
(body builders) aho barya poroteyine nyinshi ariko batinjiza ibinure byinshi mu
mubiri. Mu gihe waba ushaka ko agufasha jya urya aya mafi ariko adatetse mu
mavuta ahubwo atetse mu mazi.
5. Ibishyimbo n’ibinyamisogwe
Ibi biribwa bikaba
bikize cyane kuri poroteyine no ku mafufu (starch) bikaba binabonekamo bwa
budodo bufasha umubiri ku buryo bituma umuntu ahaga. Ikibazo kijya kibaho ni uko
abantu bamwe usanga bagira ikibazo kuri byo, bisaba kubitegurana ubushishozi.
6. Isupu (soups)
Ibiryo byinshi bidateza ikibazo umubiri ni bene bino biba
birimo amazi menshi nk’imbuto n’imboga. Ariko nawe wabasha kongera amazi mu
biryo wateguye kugira ngo urusheho kwigabanyiriza ibibazo by’umubyibuho ukabije.
7. Forumaje
Inziza cyane ni izwi nka Cottage cheese. Aho iba ikungahaye ku
ma poroteyine ariko nta binure birimo. By'umwihariko ibikomoka ku mata bibasha
gufasha umubiri guhangana n'iki kibazo kuko bikungahaye ku myunyu ngugu nka
karisiyumu ifasha gutwika ibinure mu mubiri.
8. Avoka
Uru ni urubuto rwihariye kuko ibinure birugize bidatera
ikibazo ku mubiri ibi ikaba ibihuriyeho n’amavuta ya elayo. Usibye n'ibyo ni uko
rwifitemo amazi menshi ndetse n’ubudodo bifasha umubiri kutagira ikibazo.
Ikindi ni uko rufasha mu kwinjiza intungamubiri ziba zavuye mu mboga rwatsi mu gihe
barwongeye kuri salade.
9. Ubunyobwa
N'ubwo ubunyobwa bufite ibinure, ntabwo ubunyobwa butera
umubyibuho ukabije nk'uko wabikeka kuko bukungahaye kuri poroteyine no ku
binure bidateza ikibazo. Ubushakashatsi bwerekanye ko ubunyobwa bufasha mu
mikorere y’umubiri kandi bukagabanya ibiro mu mubiri. Ikindi ubushakashatsi
bwerekanye ko ababurya bagira ubuzima bwiza cyane bakagira n’umubiri muto cyane
kurusha abatabufata.
10. Urusenda.
Kurya urusenda rwose ni byiza ku mafunguro afasha kugabanya
ibiro. Kuko byagaragaye ko muri rwo harimo ikinyabutabire cyitwa Capsaicin gifasha mu kugabanya apeti kandi kigafasha mu gutwika
ibinure mu mubiri. Ubushakashatsi bumwe bwerekanye ko kurya igarama 1 y’urusenda
rutukura byagabanyije apeti maze bikongera mu gutwika ibinure mu mubiri ku bantu
batari basanzwe barukoresha.
Kwirinda biruta kwivuza, ni byo byiza ko muri iyi minsi
duhagurukira ibibazo byaterwa n’umubyibuho ukabije kandi bitadusabye ubushobozi
buhambaye cyane, amagara araseseka ntayorwa!
Src: www.healthline.com
TANGA IGITECYEREZO