Umuhanzi Niyo Bosco ufite ubumuga bwo kutabona wagaragaje impano idasanzwe yo kuririmba anicurangira gitari, yasohoye amashusho y’indirimbo ya mbere yise “Ubigenza ute?” yazamuye imbamutima za benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Mu kiganiro cyanyujijwe kuri shene ya Youtube ‘Phil Peter 250’, Niyo Bosco w’imyaka 20 y’amavuko, yavuze ko Producer Bagenzi Bernard yamubwiye ko amashusho y’indirimbo ari meza ariko ko ‘nanone ikibazo ni cya kindi n’uko nta gashusho na kamwe nshobora gusobanukirwa'.
Yavuze ko yakuze akunda muzika ariko ko atateganyaga ko igihe kimwe azakorerwa indirimbo ye bwite. Avuga ko afite ishimwe ku mutima, ashima byimazeyo Imana yakoreye muri benshi bashyize hamwe ubushobozi bakamufasha gukabya inzozi ze.
Mike Karangwa uri mu bagize Akanama Nkemurampaka k’irushanwa rya Miss Rwanda 2020, yanditse kuri konti ya Instagram, avuga ko adahagarika kureba iyi ndirimbo asaba ko uyu musore yashyigikirwa iyi ndirimbo ye ikarebwa n’abantu barenga Miliyoni imwe mu gihe gito gishoboka.
Yagize ati “Mbega impano weeeee. Uyu musore yadukoreye indirimbo nziza bidasanzwe. Melody ni nziza, amagambo ni meza. Iyi mpano y' u Rwanda tuyishyigikire itere imbere.”
Umunyamuziki Mani Martin, we yavuze ko indirimbo "Ubigenza ute?" ari ‘agahebuzo’. Bruce Melodie yasabiye umugisha impano y’umuziki uri muri Niyo Bosco.
Charly yasabiye umugisha buri wese wagize uruhare kugira ngo iyi ndirimbo "Ubigenza ute?" ikorwe. Umuraperi Ama G the Black yavuze ko "Ubigenza ute?" ari indirimbo kandi ko imukoze ahantu.
Niyo Bosco
Muri iyi ndirimbo, Niyo Bosco aririmba asaba buri wese gutekereza ku buzima anyuramo bwa buri munsi. Ati “Ko mbona iyi si idutapfuna bubisi wowe iyo ubibonye ukora iki? Aho ntuzi ko uzatura nk’umusozi. Ubwo niwibwira ko wagezeyo maze ukihenura ku bo wasiziyeyo?”
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Adrien Misigaro ndetse na Aline Gahongayire ni bamwe mu bantu bazwi biyemeje gufasha mu iterambere ry’impano ya Niyo Bosco waririmbye asubiramo nyinshi mu ndirimbo zabo.
Niyo Bosco yafashwe n’ubumuga bwo kutabona afite imyaka 2 y’amavuko. Ni umunyeshuri mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona rya HVP Gatagara mu karere ka Rwamagana.
Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Producer Santana. Ni mu gihe amashusho yafashwe anatunganwa na Producer Bagenzi Bernard watunganyije nyinshi mu ndirimbo z’abahanzi bakomeye.
Niyo Bosco yasohoye amashusho y'indirimbo "Ubigenza ute?" yazamuye amarangamutima ya benshi
Niyo Bosco yagaragaje impano ye y'umuziki ari mu kiganiro kuri Isango Star aganira n'Umunyamakuru Irene Murindahabi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UBIGENZA UTE?" YA NIYO BOSCO
TANGA IGITECYEREZO