Umusifuzi w’umunyarwanda Ishimwe Jean Claude ni we munyarwanda wenyine wagiriwe icyizere n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, ashyirwa ku rutonde rw’agateganyo rw’abasifuzi bazatoranywamo abazasifura imikino y’igikombe cy’Africa ku bakinni bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) kizabera muri Cameroon muri 2020.
Kuri
uyu wa 2 nibwo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika CAF,
yashyize hanze urutonde rw’agateganyo rw’abasifuzi bazatoranywamo abazayobora
imikino ya CHAN2020.
Ishimwe
Claude ni we munyarwanda wenyine uri kuri uru rutonde, akaba ashobora gutera
ikirenge mu cya bakuru be barimo Munyemana Hudu wasifuye imikino ya CHAN ya
2016 yabereye mu Rwanda na Hakizimana Louis wayoboye imikino ya CHAN ya 2018
yabereye muri Maroc.
Abasifuzi
20 bo hagati bagaragaramo abasanzwe bazwi cyane nka Papa Gassama wo muri Gambia
ndetse na Janny Sikazwe wo muri Zambia rwashyizwe ahagaragara na CAF kuri uyu
wa Kabiri.
U
Rwanda ruri mu bihugu 16 byatsindiye gukina iyi mikino, akaba ari inshuro ya 4
mu mateka rwitabira irushanwa rya CHAN.
Urutonde rw’abasifuzi 20 batoranyijwe
bo hagati:
1.
Mogos Teklu Tsegay (Eritrea)
2.
Jean Claude ISHIMWE (Rwanda)
3.
Zakaria Mohamed Mahmoud (Egypt)
4.
Georges Gatogato (Burundi)
5.
Daouda Gueye (Senegal)
6.
Samir Guezzaz (Maroc)
7.
Mahmood Ali Mahmood Ismail (Sudan)
8.
Daniel Laryea (Ghana)
9.
Ali Moussa Mohamed (Niger)
10.
Lahlou Benbraham (Algeria)
11.
Atcho Pierre (Gabon)
12.
Mohamed Maarouf Mansour (Egypt)
13.
RAKOTOJAONA Andofetra (Madagascar)
14.
Haythem Guirat (Tunisia)
15.
Peter Waweru (Kenya)
16.
Souleiman AHMED DJAMA (Djibouti)
17.
Heeralall Ahmad Imtehaz (Mauritius)
18.
Dahane Beida (Mauritania)
19.
Janny Sikazwe (Zambia)
20.
Papa Bakary Gassama (Gambia)
Abasifuzi
bo ku ruhande:
1.
James Fredrick Emile (Seychelles)
2.
Sanou Habib J. Oumar (Burkina Faso)
3.
Dick Okello (Uganda)
4.
Wahid Youssef ELBOSATY (Egypt)
5.
Abdi Salah Mohamed (Djibouti)
6.
Jawo Abdul Aziz Bollel (Gambia)
7.
Mathew Kanyanga (Namibia)
8.
Jospin Luckner Luckner Malonga (RCA)
9.
Abdoul Aziz MOCTAR SALEY (Niger)
10. Samuel Pwadutakam (Nigeria)
11. Nouha Bangoura (Senegal)
12. Dos Reis Montenegro Abelmiro (Sao Tome)
13. Ditsoga Boris Marlaise (Gabon)
14. Hassani Khalil (Tunisia)
15. Styven Moutsassi Moyo Danek (Congo)
16. Brinsi Zakaria (Maroc)
17. Abdi Hamza (Somalia)
18. Soulaimane Almadine (Comoros)
19. Lionel Hasinjaosoa Andrianantea
(Madagascar)
CHAN
2020 izabera mu gihugu cya Cameroon muri Mata uyu mwaka guhera tariki ya 4 Mata
kugeza tariki 25 Mata muri uyu mwaka twatangiye wa 2020.
Ishimwe Jean Claude niwe musifuzi wenyine w'umunyarwanda wagiriwe icyizere na CAF muri CHAN 2020
TANGA IGITECYEREZO