Sarah Sanyu Uwera umwe mu baririmbyi bakomeye muri korali Ambassadors of Christ yo mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi ikunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo, ari mu byishimo byo kwibaruka imfura ye y'umuhungu.
Sarah Uwera n'umugabo we Kayumba Aimé bibarutse imfura yabo y'umuhungu mu minsi micye ishize. Akoresheje urubuga rwa Instagram, Sarah Uwera yagaragaje ishimwe rikomeye afite ku Mana. Yaranditse ati "Urakoze Mwami ku bwo kuduha umugisha w'umwana w'umuhungu. Ntitwabona uko tubishyira mu magambo mu kugaragaza uburyo tugushimira" Murakoze nshuti n'umuryango kudusengera."
Sarah Sanyu Uwera naKayumba Aimé bambikanye impeta y'urudashira tariki 29 Nyakanga 2018 basezeranywa na Pastor Ezra Mpyisi. Ku wa 22/07/2018 ni bwo Sarah Uwera yasabwe aranakobwa mu muhango wabereye mu Ntara y'Uburasirazuba muKarere ka Nyagatare i Karangazi. Kuri ubu rero umuryango w'aba bombi uri mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo.
Imfura ya Sarah na Aime
Ubwo Sarah yiteguraga kwibaruka imfura
Sarah Uwera n'umugabo we ku munsi w'ubukwe bwabo
TANGA IGITECYEREZO